Abashakashatsi mu bijyanye n’indwara bavuga ko gukoresha imibavu yo guhumuza mu kwaha izwi nka (deodorant) irimo ibyo bita ‘sel d’alminum’, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no guhangana n’indwara (CDC) cyemeje ko coronavirus ishobora no kwandurira mu mwuka.
Abanyeshuri barenga 300 muri Namibia babasanzemo coronavirus nyuma y’amezi 2 amashuri afunguye kandi benshi muri bo ni abanyeshuri biga baba mu bigo (boarding school/internat).
Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba zikomeye ku bajyaga kwigayo bagaherayo kubera itegeko rishya ryerekeye abimukira rishobora gutuma abanyeshuri benshi bo muri Afurika bisanga mu bibazo bikomeye muri Amerika bikaba ngombwa ko bongera gusaba amerika uburenganzira bwo kwigayo.
Uwahoze ari Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburenzi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Issac Munyakazi, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumugira umumwe ku byaha ashinjwa bya ruswa, kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bushingiraho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryamaganye icyemezo cy’urukiko rugendera ku matwara ya kisilamu cyo kuba rwakatiye umwana w’imyaka 13 igifungo cy’imyaka 10 kubera kurenga ku mategeko akomeye y’idini ya Isilamu.
Imibiri irenga 600 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanya-Suede, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2020, cyashyize hanze agakoresho k’ikoranabuhanga kazajya gafasha abantu gucunga umutekano w’ibyo bakorera kuri za mudasobwa zabo ndetse no kuri telefone zigendanwa.
Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miliyoni (1,000,000).
Uwahoze ari Perezida wa Congo Brazaville, Pascal Lissouba, yapfiriye mu Bufaransa ku myaka 88 nk’uko byemejwe n’ishyaka rye Union Panafricaine pour la Democratie Sociale (UPADS).
Abahanga mu bya siyansi y’ubuvuzi muri kaminuza ya Hong Kong batangaje ko umurwayi wari wakize Covid-19 yongeye kuyandura bushya nyuma y’amezi ane n’igice yari amaze ayikize.
Ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, impande zitavuga rumwe zatangaje ko zashyize intwaro hasi.
Uruganda ‘Apple’ rukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni na mudasobwa bigendanwa, rwakoze mu buryo bw’ibanga udukoresho twumvirwaho imiziki, amajwi, ibitabo n’ibindi tuzwi nka ‘Ipod’ mu buryo tubashaka gutata no kubika amakuru y’abadukoresha.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko muri uku kwezi kwa Kanama basubukura igikorwa cyo kugeza ku Banyarwanda gahunda yo gukoresha mubazi y’amazi (Water Mass Meter).
Abanyanamibiya bihanangirijwe kubera ingaruka bashobora guhura na zo biturutse ku gukoresha amase y’inzovu nk’uburyo bwo kwivura covid-19.
Abaturage bambara ubusa mu busitani (nudists) basabiye ingurube y’ishyamba kuraswa nyuma y’uko isagariye umwe muri bo arimo yota akazuba, ikamushikuza igikapu cye kirimo mudasobwa igendanwa n’imyambaro ye.
Resitora iherereye mu Mujyi wa Shangsha mu Bushinwa yasabye imbabazi abakiriya bayo yabanzaga gupima ibiro kugira ngo ibone kubaha ibiryo bituma badakomeza kugira ibiro byinshi.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe, yatangaje ko nta ruhare igihugu cye kizongera kugira mu gushoza intambara.
Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho nibura buri muntu ku isi ufite telefoni igezweho izwi nka smart phone amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.
Urubyiruko rwishyize hamwe mu Budage rukabyaza ibishingwe umusaruro rwoherereje inkunga urubyiruko rwo mu Rwanda, runarushishikariza kubyaza inyungu ibishingwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene.
Abashakashatsi baravuga ko umunuko ukabije w’imbuto ushobora gutanga ingufu zifite ububasha bwo gushyira umuriro muri telefoni ngendanwa, mu gihe uwo munuko utunganyijwe neza.
Abanduye coronavirus ku Mugabane wa Afurika barenze miliyoni imwe, gusa kugeza ubu uyu mugabane ntabwo wazahajwe cyane n’iki cyorezo, ugereranyije n’ahandi. Kimwe cya kabiri cy’abo bose banduye bari mu gihugu kimwe ari cyo Afurika y’Epfo.
Abashakashatsi mu by’ubuhinzi bavuga ko guhinga mu kuzimu bizafasha guhangana n’ibura ry’ibiribwa ndetse no gukumira iyangirika ry’umubumbe rikomeje gufata indi ntera bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Abantu 9 bishwe no kunywa umuti usukura intoki (hand sanitizer) nyuma y’aho amaduka acuruza inzoga zo mu bwoko bwa liquer asabwe gufunga nk’uko polisi yo mu Mujyi wa New Dehli ibitangaza.
Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyazo gishizwe iterambere mpuzamahanga (USAID), zashyikirije u Rwanda inkunga y’imashini 100 zongerera umwuka abananiwe guhumeka.
Bwa mbere mu mateka abatwara taxi voiture bafashijwe gushyira mu muhanda imodoka nshya, nyuma y’inguzanyo bahawe na Banki ya Kigali nta ngwate basabwe.
Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko umuntu wa mbere wagaragaweho covid-19 yari yaratorotse igihugu mu myaka itatu ishize, agafatwa ubwo yatahukaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umusenateri wo muri Kenya yasabye imbabazi Abanyakenya kubera kurenga ku mabwiriza y’umukwabu yashyizweho mu gufasha guhagarika ubwandu bwa coronavirus.
Bamwe mu bakobwa n’ababyeyi bavuga ko nubwo abana baba barasambanyijwe bagatwita imburagihe, gukuramo inda atari wo muti kuko bishobora kubagiraho ingaruka.
Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Pierre na Mutagatifu Paul yo muri Nantes mu Bufaransa yibasiwe n’inkongi y’umuriro.