Ikoranabuhanga: Guhinga mu kuzimu bizafasha isi guhangana n’iyangirika ry’umubumbe
Abashakashatsi mu by’ubuhinzi bavuga ko guhinga mu kuzimu bizafasha guhangana n’ibura ry’ibiribwa ndetse no gukumira iyangirika ry’umubumbe rikomeje gufata indi ntera bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Ni mu gihe ibikorwa bya muntu ari byo biza ku isonga mu kwangiza umubumbe ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Abashakashatsi mu by’ubutabire bo mu Bwongereza mu Mujyi wa Londre, bavuga ko uburyo abantu bakomeje guhingamo bwangije ubutaka ku buryo mu myaka iri imbere kubona ibiribwa bizaba ikibazo gikomeye, hadakoreshejwe ubundi buryo bushya bwo guhinga.
Ubu abashaka ibiribwa ku isi bakomeje kwiyongera, ari na ko abavuka ari benshi bigatuma hakoreshwa amafumbire menshi mva ruganda atanga umusaruro mwinshi bigatuma ubutaka bwangirika.
Imiti iterwa ibihingwa bivugwa ko 98% itaguma ku bihingwa, ahubwo yigira mu butaka bityo bugatakaza ubushobozi bwo kweza no kubika amazi.
Ibi kandi bikomeje no kugira ingaruka ku binyabuzima bitandukanye birimo n’inyamaswa.
Abashakashatsi ubu bari gukusanya ibizakenerwa kugira ngo ubuhinzi bukorewe mu kuzimu buzabashe kugerwaho, kandi nyuma y’igeragezwa ryakozwe ryagaragaje ko ubuhinzi bukozwe muri ubu buryo butanga umusaruro wikubye inshuro mirongo ine.
Dr. Richard Ballard, washinze Growing Underground, ikigo cya mbere ku isi gikorera ubuhinzi ikuzimu, avuga ko ubu buhinzi bworoshye gukorwa kurusha ubusanzwe.
Agira ati “Ubuhinzi bwo mu kuzimu butworohereza kumenya ikigero cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje, bukenera amazi make kugera kuri 70%, kandi icyo gihe umusaruro uba mwinshi. Ikindi ntibukenera ifumbire mva ruganda cyangwa imiti yica udukoko”.
Abashakashatsi bakaba bavuga ko ubu buhinzi nubwo bugira umusaruro mwisnhi, bukenera igishoro kiri hejuru y’igisanzwe bityo abashoramari bakwiye kububonamo nk’amahirwe akomeye bakabuteza imbere, kuko ubutaka bwo guhingaho bugenda buba buto.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|