Koreya ya Ruguru: Hagaragaye umuntu wa mbere wanduye covid-19

Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko umuntu wa mbere wagaragaweho covid-19 yari yaratorotse igihugu mu myaka itatu ishize, agafatwa ubwo yatahukaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa gatandatu taliki 25 Nyakanga 2020, n’igitangazamakuru cyo muri Koreya ya Rugurugu KCNA.

Icyo gitangazamakuru kivuga ko umuyobozi mukuru wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, yahise atumiza inama y’igitaraganya yahuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye, maze asaba ko akarere ka Kaesong uwo muntu yagaragayemo gashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Ubusanzwe Koreya ya Ruguru ni igihugu kizwiho kubaho mu ibanga rikomeye, aho cyari cyatangaje ko mu gihe ibindi bihugu bizahajwe na covid-19, cyo nta murwayi n’umwe uhabarizwa, icyakora ibi byatewe utwatsi n’abasesenguzi mu by’ubuzima.

Kim Jong Un akaba yarasabye ko hakorwa iperereza ku bantu bafashije uwo muntu kwinjira mu gihugu ku mupaka urinzwe cyane, kandi ko abazafatwa bazahabwa ibihano bikomeye.

Ibi kandi bibaye mu gihe Kim Jong Un yari yavuze ko igihugu cye gifite intsinzi ikomeye kuko cyabashije gukumira covid-19 kuva yakwaduka mu mpera z’umwaka ushize.

Icyakora icyo gihe igihugu cyashyize mu kato abantu babarirwa mu bihumbi amagana, kubera ko bari bagiye mu bihugu iyo ndwara yavugwagamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka