Namibia: Abivurisha COVID-19 amase y’inzovu bihanangirijwe

Abanyanamibiya bihanangirijwe kubera ingaruka bashobora guhura na zo biturutse ku gukoresha amase y’inzovu nk’uburyo bwo kwivura covid-19.

Amase y'inzovu asanzwe afatwa nk'umuti ukomeye
Amase y’inzovu asanzwe afatwa nk’umuti ukomeye

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020, Minisitiri w’Ubuzima wa Namibia Kalumbi Shangula yatangaje ko amase y’inzovu atari umuti uvura covid-19.

Abavuzi gakondo bo muri iki gihugu bavuga ko ubusanzwe amase y’inzovu atunganywa, agashyirwa mu bushyuhe bwinshi, ubundi agashyirwa mu kintu cyiza gitunganyijwe neza, abantu bakayahumeka akabakiza ibicurane, umutwe ndetse n’imyanda.

Naho abavuzi ba kizungu bo bavuga ko ubwo buryo siyansi itabushishikariza abantu kuko ubuziranenge bwayo butizewe.

Minisitiri Shangula yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko batewe impungenge n’abavuzi gakondo bari kuvurisha abaturage uwo muti ukozwe mu mase y’inzovu bavuga ko ukiza Coronavirus.

Ikindi ni uko hari abashobora gutuma abaturage bimaraho amafaranga bagura uwo muti kandi mu by’ukuri ntawe uzi ubushobozi bwawo mu gukiza Coronavirus.

Iki gihugu cya Namibia giherereye muri Afurika y’Amajyepfo kimaze kugaragaramo abantu ibihumbi 4,464 bamaze kwandura naho 37 ni bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka