Intambara y’Isi yatumye u Buyapani bwiyemeza kutazongera gushoza urugamba

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe, yatangaje ko nta ruhare igihugu cye kizongera kugira mu gushoza intambara.

Habaye umuhango wo kwibuka imyaka 75 ishize u Buyapani burambitse intwaro hasi
Habaye umuhango wo kwibuka imyaka 75 ishize u Buyapani burambitse intwaro hasi

Yabivuze mu gihe u Buyapani bwibukaga igihe bwashyize intwaro hasi mu ntambara ya kabiri y’isi yose mu 1945, ni ukuvuga mu myaka 75 ishize.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 nibwo Abayapani bizihije uyu munsi aho Ministiri w’Intebe Shinzo Abe yatanze ituro ryo kwishimira icyo gikorwa mu rusengero rwibukirwamo Abayapani bazize urwo rugamba.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko abaminisitiri bane bitabiriye iki gikorwa bikaba bishobora guteza umwuka mubi mu bihugu by’u Bushinwa na Koreya y’Epfo bitewe n’agaciro u Buyapani bwahaye icyo gikorwa.

Ni ubwa mbere mu myaka ine ishize abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bitabira icyo gikorwa muri urwo rusengero, mu rwego rwo kwibuka abayobozi bakuru b’Abayapani bapfiriye ku rugamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka