Volleyball: Shampiyona yashyizwe ku kibuga gishya
Mu gihe shampiyona ya volleyball mu Rwanda igeze ku munsi wa kane, imikino yo y’umunsi wa kane iteganyijwe mu mpera ziki cyumweru yashyizwe mu kibuga gishya kiri mu mujyi wa Kigali muri St Famille.
Nyuma y’umunsi wa gatatu wabereye mu karere ka Gisagara, byari biteganyijwe ko ibirori bya volleyball bigaruka I Kigali hakinwa umunsi wa kane. Nkubyo byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, iyi mikino y’umunsi wa kane yose yashyizwe ku kibuga gishya cy’imikino y’intoki kiri muri St Famille.
Amakuru avuga ko Petit Stade yari isanzwe yakira imikino ya volleyball yabereye I Kigali irimo kuvugururwa muri bimwe mu bice biyigize birimo n’u rwambariro bityo ko nta mikino yaberamo cyereka ikinwe nta Mufana urimo.
Iki kibuga cya St Famille ni ikibuga cyubatswe ku bufatanye na St Famille ndetse n’igikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG mu rwego rwo gufasha amakipe yayo (REG) yaba aya Basketball ndetse na Volleyball kubona aho gukorera imyitozo no kuhakirira imikino igihe byaba bibaye ngombwa.
Imwe mu mikino yo kwitega izabera muri iyi nyubako, harimo nk’umukino uzahuza ikipe Police VC iherutse gutsindwa na Gisagara VC aho izacakirana REG VC, EAUR mu bagore nayo yesurane na APR WVC.
Iyi mikino ikazabera muri iyi nyubako ku munsi wo kuwa gatanu nde no kuwa gatandatu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|