Urubyiruko rwo mu Budage rwahaye urw’i Kigali imfashanyo ivuye mu gutunganya ibishingwe

Urubyiruko rwishyize hamwe mu Budage rukabyaza ibishingwe umusaruro rwoherereje inkunga urubyiruko rwo mu Rwanda, runarushishikariza kubyaza inyungu ibishingwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene.

Abanyeshuri bo mu Budage bashishikariza ab'u Rwanda kubyaza umusaruro imyanda
Abanyeshuri bo mu Budage bashishikariza ab’u Rwanda kubyaza umusaruro imyanda

Ibi bikaba byarakozwe binyujijwe mu mushinga witwa Skate-Aid, aho abanyeshuri bo mu ishuri rya HLA Gernsbach bohereje mu Rwanda inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000) yahawe ikigo kirera impfubyi (SOS) cyo mu Rwanda.

Aba banyeshuri batangije igikorwa cyo gutunganya imyanda, bakayibyazamo ibikoresho bitandukanye birimo n’iby’imyidagaduro babifashijwemo n’umwalimu wabo Martin Strauss.

Icyorezo cya Coronavirus ubwo cyadukaga, cyatumye abo banyeshuri batigunga kuko bakomeje kubyaza ibishingwe umusaruro aho bakoragamo ibikoresho bitandukanye harimo utubati (étagère) kamwe bakakagurisha amafaranga ahwanye n’ay’u Rwanda ibihumbi 25,000.

Umwalimu w’aba banyeshuri avuga ko bifuza kubaka umubano n’urubyiruko rwo mu Rwanda nk’uko n’ubundi hari gahunda nyinshi zihuza u Budage n’u Rwanda kandi zikomeje gutanga umusaruro ku mpande zombi.

Agira ati “Turifuza kubaka umubano n’urubyiruko rwo mu Rwanda aho bajya bungurana ibitekerezo n’abanyeshuri bacu ndetse bagakorana imishinga nk’iyi yo kubyaza umusaruro imyanda cyangwa se ibikoresho bitagikenewe mu bihugu byombi.”

Ushinzwe amahugurwa akanahuza urubyiruko rw’ibihugu byombi Divine Umulisa yatangaje ko iyi nkunga ibereye isomo urubyiruko rw’u Rwanda mu kubyaza umusaruro ibigaragara ko nta kamaro bifite.

Yagize ati: “Iki gikorwa abanyeshuri ba HLA Gernsbach bakoze sinabyita gutera inkunga gusa ahubwo ni nko gufungura irembo ryinjira mu bufatanye, kwigira hamwe ndetse no kungurana ubumenyi n’urubyiruko rwo mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ibi bizafasha urubyiruko kwikura mu bukene no gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati: “Ndahamya ko natwe Abanyarwanda dufite byinshi byo gusangiza urubyiruko rwo mu Budage, kwimakaza umuco w’ububanyi n’ibindi bihugu ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere rirambye.”

Iyi gahunda yo kubyaza imyanda ibindi bikoresho kandi ngo ifasha urubyiruko kutarambirwa mu rugo aho ushobora gusanga urubyiruko rwinshi rwigira mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bidafite umumaro cyangwa se rukaba rwagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya covid-19.

Gahunda ya “Chat der Welten” cyangwa se Chat of the World mu rurimi rw’Icyongereza ni porogaramu y’Abadage ihuza Abanyeshuri babo n’abo mu kigero cyabo mu bihugu byo muri Afurika, Asia, Amerika y’Amajyepfo ndetse n’inzobere ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka