Libiya: Impande zimaze igihe zishyamiranye zashyize intwaro hasi

Ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, impande zitavuga rumwe zatangaje ko zashyize intwaro hasi.

Abashyamiranye bashyize intwaro hasi
Abashyamiranye bashyize intwaro hasi

Impande zombi zirimo Guverinoma iriho ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tobrouk, zatangaje ko nta bushyamirane zizongera kugirana nyuma y’amezi 16 zitangiye intambara y’ubushyamirane.

Impande zombi kandi zemeje ko hazabaho Guverinoma y’ubumwe muri werurwe umwaka utaha wa 2021.

Misiri yari yaremereye Guverinoma ya Libiya ingabo zo guhangana n’abatavuga rumwe na yo, ikaba yishimiye cyane icyo cyemezo cyafashwe n’impande zombi.

Umuryango w’Abibumbye na wo wishimiye iki cyemezo, aho kigiye gusubiza igihugu ku murongo nyuma y’igihe kirere kiri mu bushyamirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kubera gupinganwa kw’amadini,Abasiramu nabo bashyizeho umuryango utabara imbabare bawita Red Crescent,ufite ikimenyetso cy’Abaslamu,aho kuba Umusaraba wa Croix Rouge.Si ibyo gusa kubera ko Intambara nyinshi zibaho kubera amadini.Muribuka Crusades,ubwo Abaslamu barwanaga n’Abakristu imyaka myinshi.Nyamara bose bakavuga ko "bakorera Imana".Nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Ijambo ryayo rivuga ko izabarimbura ku munsi wa nyuma,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka