U Bushinwa: Resitora yatangaga ibiryo bike ku babyibushye yasabye imbabazi

Resitora iherereye mu Mujyi wa Shangsha mu Bushinwa yasabye imbabazi abakiriya bayo yabanzaga gupima ibiro kugira ngo ibone kubaha ibiryo bituma badakomeza kugira ibiro byinshi.

Resitora y'Abashinwa yasabye imbabazi nyuma yo kugenera abantu ibiryo bike
Resitora y’Abashinwa yasabye imbabazi nyuma yo kugenera abantu ibiryo bike

Ibi bibaye mu gihe u Bushinwa bwari yatangije ubukangurambaga bwo kwirinda kwangiza ibiribwa aho usanga abantu bajugunya ibiryo byagakwiye gutunga abandi.

Iyi resitora imenyerewe ku mwihariko wo guteka inyama z’inka, mu cyumweru gishize nibwo yashyize iminzani ibiri minini ku muryango w’abinjira muri iyo resitora.

Nyuma yo kumenya ibiro by’abakiriya, basabwaga kubyuzuza mu ikoranabuhanga rikaba ari ryo ribagenera ibyo kurya rikurikije ingano yabo n’ibyo umubiri wabo ukeneye.

Ibyo ngo bikaba byarafashaga iyo resitora guha abantu ibiryo bamara ntihagire ibisigara ku masahane ngo bipfe ubusa.

Ibi rero bikaba byarahise biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, by’umwihariko ku rubuga ruzwi nka Weibo aho inkuru irebana n’iyo resitora yarebwe inshuro zirenga miliyoni 300.

Iyi resitora yasabye abanyagihugu imbabazi nyuma yo kumva nabi gahunda ya Leta. Resitora yisobanura ivuga ko ibyo bakoze byose byari bigamije kugabanya ibiryo bimenwa.

Prezida w’u Bushinwa XI Jinping yari yavuze ko igihugu gihangayikishijwe n’ingano y’ibiryo bipfa ubusa kuko ari igihombo ku gihugu n’abanyagihugu ubwabo.

Icyakora hari zimwe muri za resitora zagabanyije umubare w’ubwoko bw’ibiryo bitekwa kugira ngo abantu batazajya babisaba byose ugasanga babisigaje bikamenwa.

Umuryango FAO wita ku biribwa uvuga ko toni 1 na miliyari 6 z’ibiryo ku isi hose buri mwaka bijugunywa mu bimoteri mu gihe hari abantu benshi babarirwa mu magana biganjemo abana bicwa n’inzara.

Ibi kandi bigira n’uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko hari ibijugunywa mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka