Abaturage batuye Umurenge wa Tare muri Nyamagabe, ahakunze kwitwa mu Gasarenda, bateje akavuyo barekereje kuvoma mazutu yari yikorewe n’ikamyo yahirimye.
Abanyamadini n’amatorero ntibabangamirwa no guhurira mu giterane, kigamije gushimira Imana ibyo yakoreye Abanyarwanda, n’ubwo badahuje imyemerere y’amadini n’amatorero yabo.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko gahunda ya “Nkunganire” yakemuye ikibazo cy’isharira ry’ubutaka ryatumaga batabobona umusaruro ukwiriye.
Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, bari bafite amazu ashaje barishimira ko batujwe heza.
Abadepite bongeye kunenga imikorere y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ubwo babasuraga abaturage mu mirenge bagenzura ibibazo bahura na byo.
Akarere ka Nyamagabe, ku bufatanye na FONERWA, katangiye umushinga wo kubungabunga imigezi yisuka muri Nyabarongo kugira ngo amazi yayo ahinduke urubogobogo.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rumaze kwiteza imbere, rusanga ikibazo cy’ubushomeri bwugarije benshi, gituruka ku myumvire mibi yo kudakunda imyuga kandi itanga akazi ku buryo bwihuse.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bishimiye kubona ikoranabuhanga hafi yabo kuko byagabanyije ingendo bakoraga bajya mu mujyi w’aka karere.
Bamwe mu nshike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babaga mu nzu zangiritse basaniwe amazu n’abakozi b’ibitaro bya Kigeme muri Nyamagabe.
Abaturage batuye imirenge ya Musebeya na Buruhukiro muri Nyamagabe batunguwe n’umusaruro wavuye mu materasi y’indinganire, nyamara barayahinze batabishaka.
Nyuma y’imyaka itatu itangiye kubakwa ariko ikadindira, inyubako y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ngo ishobora kuzura mu mezi atatu azageza muri Kanama 2016.
Intara y’Amajyepfo yagiriye inama Akarere ka Nyamagabe kunoza imyandikire ya raporo z’imihigo, kuko zandikwa mu buryo budasobanura neza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye igifungo cy’imyaka icyenda umugabo Buturano Ananias w’imyaka 69, kubera icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bumukurikiranyeho.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe barinubira ko ubuyobozi bubasaba amafaranga kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’ababazahabwa inka muri gahunda ya “Gira inka.”
Umwalimu wo mu Karere ka Nyamagabe yafashije gusubira mu ishuri abana umunani bari barataye ishuri bakajya kuba mayibobo mu isentere y’ubucuruzi ya Mushubi.
Abanyarwanda barashishikarizwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bafatira urugero kubayirwanyije mu bihe bikomeye bya Kenoside yakorewe Abatutsi bakagira abo barokora.
Abaturage baturiye ingomero z’amashanyarazi za Rukarara ya mbere n’iya kabiri bababazwa n’uko amashanyarazi zitanga atabageraho bakaba mu bwigunge kandi yagakwiye kubaheraho.
Abanyarwanda bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, baributswa ko amategeko n’ibihano biyigenga bihari, mu gihe badashaka gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe, bafashe ingamba zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashishikariza imiryango n’inshuti zibasura kuyirinda.
Hari bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bataheranwe n’agahinda, bakora imishinga y’ubucuruzi ibinjiriza amafaranga abafasha kubaho n’imiryango basigaranye.
Ubuyobozi mu Karere ka Nyamagabe bwatangiye gufunga utubari ducuruza inzoga z’inkorano, mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyatuma hari abahungabanya umutekano.
Bamwe mu bakecuru b’incike bo mu murenge wa Musange muri Nyamagabe, babana n’amatungo mu nzu bitewe n’uko amazu bubakiwe ataruzura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, bwahagurukiye kurwanya abasambanya abana, buganiriza ababyeyi ku burere n’umutekano w’abana babo, nyuma yo kubona ko gihari.
Sosiyete sivile isanga umuturage ataragira uruhare rusesuye mu bimukorerwa, byagira ingaruka ku ishyirwamubikorwa ry’imwe mu mihigo aba agomba kugiramo uruhare.
Abaturage bahawe akazi mu kubagara ibyayi mu Murenge wa Buruhukiro n’abubatse uruganda rutunganya icyayi rwa Mushubi, bamaze imyaka itatu batarahembwa.
Abahinzi b’ingano mu Karere ka Nyamagabe baremeza kuba bamenye ubwoko bw’imbuto y’ingano inganda zifuza, bizongera umusaruro wazo bakabasha guhaza amasoko.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Marie Therese Nyirantagorama, yasabye ko hajyaho isaha mu mashuri yo gutoza umukobwa kuzavamo umubyeyi ukwiye.
Abatuye mu Murenge wa Mugano basabye ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Nyamagabe kubaha umuhanda n’amashyanyarazi bakava mu bwigunge.
Kwiga ikoranabuhanga byafashije bamwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Nyamagabe kuva mu bushomeri, kuko bakoresheje ubumenyi bize mu gushaka amafaranga yo kwibeshaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bugiye gukwirakwiza internet y’ubuntu mu mujyi, muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga no gukurura ba mukerarugendo.