U Bufaransa: Indi nkongi y’umuriro yibasiye kiriziya
Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Pierre na Mutagatifu Paul yo muri Nantes mu Bufaransa yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro babarirwa muri 60 ubu ni bo bari kugerageza kuzimya uwo muriro nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyo nkongi y’umuririo ariko hatangiye iperereza.
Gusa si ubwa mbere iyi kiriziya ifashwe n’inkongi y’umuriro kuko no mu mwaka 1972 byabayeho igisenge cyose kikangirika bigafata imyaka itanu yo kucyubaka.
Ibi bibaye mu gihe umwaka ushize na bwo indi kiliziya ikomeye mu Bufaransa ya Notre Dame de Paris, mu murwa mukuru yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|