Ingurube yasabiwe kuraswa izira gusagarira abota izuba bambaye ubusa
Abaturage bambara ubusa mu busitani (nudists) basabiye ingurube y’ishyamba kuraswa nyuma y’uko isagariye umwe muri bo arimo yota akazuba, ikamushikuza igikapu cye kirimo mudasobwa igendanwa n’imyambaro ye.
Ni nyuma yaho abaturage benshi bari bambaye ubusa bari bahuriye ku kiyaga cya Teufelessee giherereye mu Budage bakunze gusura, aho bose baba bambaye ubusa bota izuba, bafata amafunguro n’ibyo kunywa maze ingurube yitwa Elsa ikabatera.
Umuyobozi ushinzwe ako gace karimo ikiyaga mu kigo gishinzwe amashyamba Katja Kammer yatangarije ikinyamakuru The Guardian ko ubusanzwe izo ngurube z’ishyamba zibana n’abantu neza kandi zatojwe kutabasagarira cyangwa kuba zabica.
Icyakora iyo ngurube yo ngo yarenze ku mategeko ayigenga ari yo mpamvu abo bambara ubusa bakoraniye imbere y’ibiro by’iyo parike bigaragambya basaba ko yaraswa cyangwa igakurwa muri iryo shyamba kuko ishobora no kwica umuntu.
Bamwe mu bambara ubusa bota akazuba muri ako gace bavuga ko ubusanzwe izo ngurube zitajyaga zibasagarira ahubwo ziba zishakira ibyo kurya bataye hasi cyangwa basigaje.
Abaturage bagera ku bihumbi birindwi ni bo bamaze gusinya ku busabe bw’uko iyo ngurube na ngenzi zayo zari ziyiherekeje zikurwa muri iryo shyamba cyangwa zikaraswa.
Iyi nkuru kandi ivuga ko uwo mugabo w’imyaka 54 yagize amahirwe yongera gusubirana igikapu cye cyarimo imyenda ye, ibikoresho bye bwite n’iby’akazi.
Kimwe mu byateye impungenge aba baturage ni uko mu mwaka wa 2015, ingurube y’ishyamba yishe mugenzi wabo wambara ubusa wari umusaza w’imyaka 77 y’amavuko.
Hagati aho ariko abarengera uburenganzira bw’inyamaswa z’ishyamba bo ntibashyigikiye ko izo ngurube zicwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndumva ari hatari kbx turabakunda caw caw