Rwamagana: Hafunzwe uruganda rwakoraga inzoga mu rusenda, itabi n’amajyani

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwafunze uruganda rwengaga inzoga rukoresheje ibirimo urusenda, amajyane n’itabi aho kuba ibitoki nk’uko byavugwaga.

Ni uruganda ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko rwafunzwe ku wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo 2025, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA).

Uruganda rwafunzwe ni urwitwa Agahebuzo Drinks Processing, rwari rusanzwe rukorera mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nsinda.

Ubwo rwasurwaga, bahasanze amakarito 64 y’umusemburo usanzwe ukoreshwa mu gukora imigati, ariko ho bakawukoresha mu kwenga izo nzoga.

Bahazanze kandi ibilo 50 by’urusenda ruseye rwashyirwaga mu nzoga bengaga, imifuka y’amajyane yari ahishe mu bikarito, hamwe n’inzoga zifite agaciro ka Miliyoni 16Frw zari zigiye gushyirwa ku isoko.

Uretse kuba bari barasabye uburenganzi bwo gukora, ariko nta cyangombwa cy’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) bagiraga.

Inzoga urwo ruganda rukora
Inzoga urwo ruganda rukora

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bakozi barwo bahise batabwa muri yombi, mu gihe nyirarwo, Muzarendo Raphael akirimo gushakishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, avuga ko ibyo bakoraga ntaho bihuriye n’uburenganzira batse bw’ibyo bagombaga gukora.

Ati "Ubundi bari barasabye uburenganzira bwo gukora inzoga zenze mu bitoki ndetse n’inanasi, ariko nta bitoki nta n’inanasi bakoreshaga ahubwo bihishaga bagakoresha ibyo bintu, hari ibyo bita flavor (icyanga) yaba iy’ibitoki cyangwa inanasi bashyiragamo kugira ngo uyinyoye yumve harimo ako gahumuro, ariko nta nanasi bakoresha hamwe n’ibitoki."

Uyu muyobozi avuga ko bagize amakenga y’ibikorerwa muri urwo ruganda bakabasura, ari nabwo batahuraga ibyahakorerwaga.

Abaturage baragirwa inama yo kujya bagira amakenga ku binyobwa bahabwa bakabanza kumenya neza uko bikorwa, baba babishidikanyaho bakabireka bakanywa ibyo bazi neza, kuko akenshi ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha.

Bimwe mu bikoresho by'urwo ruganda
Bimwe mu bikoresho by’urwo ruganda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka