Dr. Munyakazi yasabye kugirwa umwere ku byaha akurikiranyweho

Uwahoze ari Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburenzi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Issac Munyakazi, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumugira umumwe ku byaha ashinjwa bya ruswa, kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bushingiraho.

Dr. Isaac Munyakazi yasabye kugirwa umwere kuko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite (photo internet)
Dr. Isaac Munyakazi yasabye kugirwa umwere kuko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite (photo internet)

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane taliki 17 Nzeri 2020, ubwo urubanza Dr. Munyakazi aregwamo ndetse na Gahima Abdu nyiri Harvest School rwasubukurwaga.

Ahagana saa tatu za mu gitondo ni bwo uru rubanza rwasubukuwe, Dr. Munyakazi mu ikote ry’ubururu bwijimye n’ishati y’umweru n’inkweto z’umukara hamwe na Gahima Abdu mu ishati y’igitenge irimo amabara ya kaki n’umuhondo n’ipantalo ya kaki n’inkweto z’umukara, ni bwo bongeye kugaragara imbere y’urukiko, aho aba bagabo bombi bateye utwatsi ibirego baregwa.

Gahima Abdu ny’ir’ishuri Good Harvest Primary School arashinjwa gutanga ruswa y’ibihumbi 500 kugira ngo ishuri rye rizajye mu mashuri yatsindishije cyane kurusha andi, umwaka 2019 aho ngo ryakuwe ku mwanya wa 141 rigashyirwa ku mwanya wa cye.

Naho Dr. Munyakazi agashinjwa kuba ikitso cy’icyaha cya ruswa kuko yemeye ko mugenzi we bakoranaga bitaga Dr. Alphonse yakira ruswa ya miriyoni ebyiri z’amanyarwanda, akamuhamo ibihumbi magatanu kugira ngo bahindure urutonde rw’amashuri yatsinze kurusha andi.

Dr. Munyakazi kandi arashinjwa icyaha cyo gukoresha ububafasha yari afite icyo gihe nk’umuyobozi agakora ibinyuranyije n’amategeko.

Abunganira aba bagabo bombi batangaje ko ubushinjacyaha nta bimenyetseo bifatika bufite bushingiraho bubashinja ibyo byaha, kuko ngo bushingira ku buhamya bw’uwitwa Alphonse wemeza ko ngo uko ari batatu bahuye kabiri baganira k’ubw’uwo mugambi wabo.

Bwa mbere ngo bahuriye muri restora ya Khana Khazana i Nyarutarama, ubundi bahurira mu modoka ku Kimironko kuri sitasiyo ya lisansi ya ENGEN.

Ikindi ubushinjacyaha bugenderaho ngo ni uko Munyakazi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu akanegura ku mwanya we, ibintu avuga ko we yakoze kugira ngo ave mu kazi areke inzego z’iperereza zibashe gukora akazi kazo.

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Issac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, naho Gahima asabirwa igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biteganwa n’itegeko rihana ibyaha bya ruswa.

Nyuma yo kumva impande zombi yaba ubushinjacyaha n’abaregwa, Perezida w’urukiko yatangaje ko imyanzuro y’urubanza rwabo azayibagezaho taliki 16 Ukwakira 2020 ku isaha ya saa munani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka