Hari ababona ko gukuramo inda ku bangavu atari wo muti

Bamwe mu bakobwa n’ababyeyi bavuga ko nubwo abana baba barasambanyijwe bagatwita imburagihe, gukuramo inda atari wo muti kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Hari abadashyigikiye itegeko ryemerera abana gukuramo inda
Hari abadashyigikiye itegeko ryemerera abana gukuramo inda

Ibi ni ibyatangajwe n’ababyeyi n’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali ubwo baganiraga na Kigali Today ku kibazo cy’inda zitateguwe gihangayikishije sosiyete Nyarwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi.

Nyuma y’ubukangurambaga bwatangijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuzima, bwo kumenyesha abana b’abangavu ibirebana n’icyo amategeko agena ku gukuramo inda, Kigali Today yifuje kumenya icyo ababyeyi batekereza kuri uwo mwanzuro.

Ni mu gihe umwana wese utwise aatarageza imyaka y’ubukure, akaba se yarahohotewe, cyangwa se inda ikaba yamutera ibibazo runaka, itegeko ryemera ko uwo mwana yegera abaganga babizobereyemo bakamukuriramo inda.

Ibi ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bakobwa n’ababyeyi, aho bavuga ko gukuramo inda atari wo muti kandi ko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye.

Umubyeyi utashatse kwivuga izina yavuze ko umwana we atwise atashyigikira ko akuramo inda ahubwo yamufasha.

Yagize ati “Yabyara uwo umwana kuko aba yaniyemeje akagenda agakora imibonano no kumubyara yamubyara. Ntibiba bishimishije ariko urabyakira kuko iyo ibibazo byaje ntubihunga ahubwo urabikemura”.

Raporo zagiye zishyirwa ahagaragara zigaragaza ko mu turere ku mwaka usanga abana batewe inda batagejeje imyaka y’ubukure baba bakabakaba hafi mu bihumbi 2,000.

Ibi byahagurukije inzego zitandukanye aho n’amategeko ateganya ko umwana utifuza kubyara ngo abe yakwangiza ejo he hazaza cyangwa akaba yacikiriza amashuri, yafashwa.

Abakobwa bo mu karere ka Musanze baganiriye na Kigali Today bavuga ko iyo bamenya ko hari amategeko abarengera baba barakuyemo inda kubera ko babayeho ubuzima bubi kandi nta hazaza n’ahabana babo babona.

Umuhuzabikorwa w’umushinga BAHO NEZA uhuriweho na HDI, Ministeri y’Ubuzima na Imbuto Foundation, Uwase Marie Ange avuga ko hari abana bakuramo inda mu buryo bwa magendu bikaba byatwara ubuzima bwabo.

Agira ati “Abenshi mu bagana muri serivisi zo kubyara usanga baba barakuyemo inda mu buryo butateganyijwe. Iri tegeko rero rifasha abo bifuza gukuramo inda kubikora mu buryo bunoze, ikindi hari ababa barahohotewe ugasanga bakuyemo inda mu buryo bwa magendu”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’abana bugaragaza ko 33% by’abatera inda abana ari abantu bakuru, naho 66% bakaba urungano rwabo.

Umwaka ushize wa 2019, mu Rwanda habarurwaga abangavu barenga ibihumbi 17,000 batwaye inda zitateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yego rwose sibyiza gukuramo inda kuko bigira ingaruka zitandukanye ahubwo nihabeho kugira abangavu inama ndetse nuko bakwitwara mugihe kwifata byabananiye wenda mugihe byananiranye hakaba habaho kuba bashiraho igikorwa cyogushira abangavu babyifuza muri familly planning (kuboneza). murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

nibyo koko ariko gukuramo inda sibyo,uzi gukuramo inda washaka,ntuzasame wariyiciye umwana ukazaheruka ubwo gutwara inda nyuma ukazicuza bikomeye.Ahubwo nihabeho ubukangurambaga umukobwa ashishikarijwe kwirinda,kwifata no gukoresha agakingirizo aho ananiwe,nabatera inda ntibishimira gusa ibyo aganirize uwo bagiye kubikorana uburyo butateza ingaruka muzima mugenzi we.
ibaze wibutse inda imwe mubuzima wari ubonye kabone ni ubwo yaba ivuye mu makosa ejo ukazashwana nuwo mushakanye niyo amenye ko wakoze ibyo umusore ashobora no ku kubenga.
N.B Nihabeho kwigisha umuryango nyarwanda ko kubyara ukica atari umuti wavugutirwa inyoko muntu,kuko uwo muntu ntuzi icyo yari kuzaba cyo.

bahunde wilson yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka