Abatuye mu Karere ka Nyamagabe basanga izamuka ry’ibiciro mu masoko rituruka mu myaka barumbije umwaka ushize kubera imihindagurikire y’ibihe yatunguranye.
Ihame ry’uburinganire ryatumye abagore bigirira icyizere cy’uko bakwiyamamaza, kandi bakabasha kuyobora kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Abakandida bitegura kwiyamamaza,komisiyo y’igihugu y’amatora irabasaba kuba maso, bakirinda abatekamutwe biyita abakozi bayo, babizeza kuzabafasha gutsinda amatora.
Abaturage bo mu murenge wa Gasaka, barinubira kuba barafungiwe amazi, bigatuma bashoka ibishanga, ubu bakaba bararwaye inzoka na malariya.
Manda ya komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe irangiye hari imihigo ikomeye itagezweho harimo umuhigo wo kubaka inyubako y’Akarere n’isoko rya kijyambere.
Muri ibi bihe by’inzibacyuho ya manda z’inzego z’ibanze, abasigararanye inshingano barasabwa kuba maso, gahunda z’iterambere zigakomeza, nta wunyuranyije n’amategeko.
Abakuwe mu manegeka bakimurirwa mu mudugudu wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko byabagereje ibikorwa remezo.
Akarere ka Nyamagabe karemeza ko zimwe mu nzibutso ziherereye mu mirenge, icyunamo kizagera zaruzuye, zigashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwitabiriye itorero, rwasobanukiwe n’imbaraga zo gushyira hamwe mu kubaka igihugu gifite amajyambere arambye.
Itsinda ry’abadepite kuri uyu wa 18 Mutarama 2016 ryasuye Akarere ka Nyamagabe rigasaba kwiha igihe isuku igahinduka umuco.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe, rwanze guhora rugendana amabaruwa yo gusaba akazi, rwihangira imirimo, rubasha kwiteza imbere.
Hari bamwe mu banyeshuri batinyaga kwitabira itorero ngo bumva ribamo ubuzima bugoye, ariko ngo baje gusanga baryungukiramo byinshi.
Imiyoborere myiza yatumye bamwe mu baturage mu Karere ka Nyamagabe basezera ubukene, bigishwa guhinga no korora kijyambere, bagezwaho n’ibikorwaremo.
Urubyiruko rwo mu cyaro rurifuza ko ubuyobozi bwashyira ingufu mu kuzamura impano zarwo mu mikino kugira ngo ruzavemo abakinnyi bakomeye b’igihugu.
Abatuye Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bizeye ko imvura yaguye nabi ikabagiraho ingaruka itazababuza kubona umusaruro.
Kumenya amategeko n’uburenganzira bizafasha abaturage kugabanya imanza z’urudaca bahoramo, zigatuma bahora mu makimbirane ntibabashe gukora ibikorwa bibateza imbere.
Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere Kanyamagabe baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo kubera ibibazo by’amikoro make.
Abagore bacuruzaga mu kajagari mu Karere ka Nyamagabe, batewe inkunga yo kubona igishoro no kuzabona ibibanza mu masoko bakava ku mihanda.
Ubushobozi buke n’inshingano za bamwe mu baturage, bituma bakora kuri Nohelr kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo.
Abatuye umurenge wa Cyanika, bishimira ko besheje umuhigo w’ubumwe n’ubwiyunge, icyo bashyize imbere ari umurimo ubageza ku iterambere atari amacakubiri.
Serafine Mukandekezi yahembwe iradiyo kuko yageze ku biro by’itora saa saba z’ijoro, akaba uwa mbere mu gutora itegeko nshinga rivuguruye
Abatuye Umurenge wa Kitabi, Akagari ka Uwingugu, baranenga imikorere y’umuyobozi w’Akagari bitewe n’uko nta serivisi bakibona batabanje gutanga ruswa.
Abagize inteko ishinga amategeko bibukije abatuye Akarere ka Nyamagabe ko ubutegetsi ari ubwabo nk’uko ingingo ya kabiri mu itegekonshinga ibiteganya.
Impuguke mu bijyanye n’ibiza kimeza cyangwa ibiterwa n’ibikorwa bya muntu, zisanga imikurire y’imijyi ari intandaro y’imyuzure yugarije u Rwanda.