Kenya: Senateri yafatiwe mu kabari kandi bitemewe

Umusenateri wo muri Kenya yasabye imbabazi Abanyakenya kubera kurenga ku mabwiriza y’umukwabu yashyizweho mu gufasha guhagarika ubwandu bwa coronavirus.

Senateri Johnson Sakaja uhagarariye akarere k’Umurwa Mukuru Nairobi, mu mpera z’icyumweru gishize yasanzwe ari kunywa inzoga mu kabari i Nairobi, hashize amasaha umukwabu wa saa tatu z’ijoro utangiye.

Bijyanye n’uwo mukwabu, nta muntu uba wemerewe kuba ahatari iwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Senateri Sakaja yafungiwe by’akanya gato ku biro bya polisi byo mu Mujyi wa Nairobi, mbere y’uko afungurwa amaze gutanga amafaranga y’ingwate.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri agezwa mu rukiko, ariko avuga ko yiteguye kwirengera ibikorwa bye kandi akaba yakuwe ku buyobozi bw’akanama gakomeye ko mu nteko kagenzuraga uko Kenya iri kwitwara mu kurwanya Covid-19.

Video iri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye ku cyumweru, yerekana Bwana Sakaja w’imyaka 35 ari muri kasho ya polisi aterana amagambo n’abapolisi, nyuma yo gutabwa muri yombi.

Abanyakenya bamaze igihe binubira ko amategeko akaze yo kurwanya coronavirus ashyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwo uri we.

Binubira ko abanyapolitiki bayarengaho ku mugaragaro bagakoresha inama zitabirwa n’imbaga kandi izo nama zitemewe.

Polisi ya Kenya na yo yanenzwe gukubita, gukomeretsa no kwica Abanyakenya mu gihe cy’iyubahirizwa ry’ayo mategeko.

Zimwe mu ngamba zikaze zibuza guterana mu nsengero no kubuza ingendo mu duce tw’ingenzi tw’izingiro rya coronavirus, kuri ubu zakuweho, nubwo coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihugu.

Ni mu gihe kugeza ubu muri Kenya abanduye coronavirus bageze ku 13,353, muri bo 234 imaze kubica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CORONAVIRUS ntabwo yahagaritse kunywa INZOGA.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.

bitariho yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka