Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bishobora guteza uburwayi (ubushakashatsi)

Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho nibura buri muntu ku isi ufite telefoni igezweho izwi nka smart phone amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.

Abiganjemo urubyiruko muri iki gihe usanga bahoza ijisho ku mbuga nkoranyambaga
Abiganjemo urubyiruko muri iki gihe usanga bahoza ijisho ku mbuga nkoranyambaga

Urubyiruko by’umwihariko rumara amasaha agera muri atanu aho byitezwe ko ayo masaha ashobora kuzagera ku icyenda mu bihe biri imbere.

Mu gihe benshi bishimira ko imbuga nkoranyambaga zitanga amakuru mu buryo bwihuse, ubusabane, n’ibindi, abashakashatsi mu by’ubwenge bwa muntu bavuga ko kuzikoresha cyane bizateza uburwayi bwo mu mutwe burimo agahinda gakabije, no kutigirira icyizere mu buzima.

Abasesenguzi ku ngaruka z’imbuga nkoranyamabaga bavuga ko abana bato ari bo bazagirwaho ingaruka zikomeye n’ikoreshwa ry’izi mbuga kuko uretse gutuma bata umwanya, zibigisha ibitabafitiye akamaro akenshi binabigisha imico itari myiza n’urugero rukomeye rwo kwifuza.

Akenshi ibi bituruka ku mafoto n’amashusho ndetse n’inkuru birimo ibinyoma ibindi bitujuje ubuziranenge aho abantu benshi bashishikarizwa kugenzura amakuru babona niba ari ukuri.

Mu mwaka wa 2018 abakoreshaga imbuga nkoranyambaga nkoranyambaga bari miliyari 3,1 naho mu mpera za 2019 bari bamaze kwiyongeraho miliyoni 362.

Nubwo imbuga nkoranyambaga zifite ibyiza byinshi ariko kuzimaraho umwanya munini ngo byateza ingaruka ubuzima
Nubwo imbuga nkoranyambaga zifite ibyiza byinshi ariko kuzimaraho umwanya munini ngo byateza ingaruka ubuzima

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko miliyoni 210 z’abantu bazaba bafite uburwayi bwo kubatwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga buzatuma baba imburamukoro.

Ni mu gihe abana bamara igihe ku mbuga nkoranyambaga bo bafite ibyago byinshi byo kurwara agahinda gakabije cyangwa se depression ariko cyane cyane abagera kuri 58% b’abakobwa ibi kandi bituma benshi bakora ibikorwa by’uburaya bakiri bato kuko bahura n’abantu bakuru babashukisha amafaranga.

Ikindi kigaragaza ababaswe n’imbuga nkoranyambaga ni uko usanga bararana telefoni zabo ku musego yaba mbere yo kuryama cyangwa mbere yo kubyuka ugasanga ari ho bamaze igihe kiri hagati y’isaha n’iminota 30 aho usanga abantu bahorana umunaniro ukabije kubera kutaruhuka bihagije.

Naho abajya ku mbuga nkoranyamabaga batwaye imodoka bo bagirwa inama yo kubireka kuko biteza impanuka zo mu muhanda kandi na byo bikagaragaza kubatwa gukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KigaliToday turabakunda kandi turabakurikira.

Niby0 koko ibintu byo gukoresha imbuga nkoranyambaga bititondewe byazagira ingaruka mbi ku rubyiruko.
Mutubwire uko mu gihugu cyacu uko imibare mishya ibyerekana bityo tubone uko twirinda.
Murakoze.

GERARD yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka