Uwakize COVID-19 mu Bushinwa bamusanzemo ubundi bwoko bushya bwayo

Abahanga mu bya siyansi y’ubuvuzi muri kaminuza ya Hong Kong batangaje ko umurwayi wari wakize Covid-19 yongeye kuyandura bushya nyuma y’amezi ane n’igice yari amaze ayikize.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2020, n’abaganga bakurikiranaga uwo murwayi aho bemeza ko ubwoko bwa covid-19 bamusanzemo budasanzwe ari bushya.

Ibi kandi biratangazwa mu gihe abaganga bavuga ko abantu banduye covid-19, biremamo ubudahangarwa budasanzwe bwo guhangana n’iyi ndwara kuko baba bayikize, bityo bikabafasha kuba batakongera kuyandura. Icyakora bakavuga ko hataramenyekana ubushobozi bw’ubwo budahangarwa n’igihe bwamara.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko mu gihe nta bushobozi umubiri w’umuntu ufite bwo kurema ubudahangarwa buhoraho, bisaba ko hazakorwa inkingo nyinshi cyane ngo nubwo bwose abarwayi baremba bagakira bo bigoye kuba bakongera kwandura.

Aba baganga bo mu Buyapani baravuga ko ubundi bwoko bwa Coronavirus burimo common cold, busanzwe bwongera kwandura uwabwanduye bityo kuba virus ya sars Co V 2 itera covid-19 yakongera kwandurwa ari ibisanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riratangaza ko abantu badakwiye gutangira gushyuha umutwe kubera gusa ibisubizo by’umurwayi umwe mu barware miriyoni 23 ku isi bamaze kwandura iki cyorezo hirya no hino ku isi.

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima kandi riravuga ko nta nyandiko zihagije n’ubushakashatsi burashyirwa hanze ku mugaragaro bwemeza iby’ayo makuru.

Uyu mu mugabo w’imyaka 33 warusanzwe afite ubuzima buzira umuze, yongeye kugaragarwaho ubu burwayi bushya nyuma y’uko apimwe inshuro ebyiri bagasanga ari muzima.

Gusa ubwo yari ku kibuga cy’indege agiye gufata urugendo nibwo bamupimye bakabona agaragaza ibimenyetso bya covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose abantu bakore uko bashoboye kose buriwese afate Ingamba zihamye zo kwirinda iki ki yagwa tugihashye doreko noneho ndabona imibare yatangiye kumanuka cyane dukaze rero ingamba ntakabuza tuzongera twidagadure nta nkomyi intore oyeeeee

Kigori yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka