Nigeria: UNICEF yamaganye igifungo cy’imyaka 10 cyakatiwe umwana w’imyaka 13

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryamaganye icyemezo cy’urukiko rugendera ku matwara ya kisilamu cyo kuba rwakatiye umwana w’imyaka 13 igifungo cy’imyaka 10 kubera kurenga ku mategeko akomeye y’idini ya Isilamu.

Uwo mwana w’umuhungu yahamijwe ibyo byaha muri Kanama 2020 kubera ko ngo yatutse Imana ubwo yarimo ajya impaka na mugenzi we muri Leta ya kano iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria.

Leta ya Kano ni imwe muri Leta 12 za Nigeriya zigendera ku mategeko agendera ku idini ya Isilamu mu buryo bukomeye kandi bwemerwa n’abatuye mu Majyaruguru ya Nigeria.

Uhagarariye UNICEF muri Leta ya Kano, Peter Hawkins, atangaza ko amategeko mpuzamahanga arengera umwana atubahirijwe muri iyo Leta, uwo mwana akaba akwiye guhita arekurwa.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko tariki ya 9 Nzeri 2020 uwunganira uyu mwana yari yasabye kujurira aho yavugaga ko amategeko arengera abana muri afurika atemera na busa ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka