Misiri: Umugabo yishumitse arashya polisi itabara atarakongoka

Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.

Amakuru aravuga ko yabikoze mu rwego rwo kwigaragambya yamaganaga ruswa n’imibereho mibi abayemo we n’umuryango we.

Uyu mugabo ngo yirukanywe ku kazi yakoraga muri banki azira kugaragaza ibyaha bya ruswa harimo n’ibikorwa n’abayobozi ba Leta.

Inkuru y’uyu mugabo utatangajwe amazina yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, aho uwo mugabo mbere yo kwitwika yabanje kuvuga ko ubuzima bwe bumeze nabi kandi ko adashobora kwibeshaho ngo abesheho n’umuryango we.

Uyu mugabo ngo yateye abantu impungenge ubwo yajyaga mu muhanda rwagati afite akajerekani ka lisansi. Ngo akimara kuyimena ku mubiri we nibwo yasabye abapolisi n’abandi bantu bari aho kutamwegera.

Ibitangazamakuru byo mu gihugu bisubiramo amagambo yavugaga mu gihe yitwikaga agira ati: “Igihugu kiri gusenywa n’itsinda rito ry’abajura”. Ubwo yari arangije kuvuga ayo magambo nibwo yahise yishumika arashya bikomeye ariko abapolisi bari hafi bakoresheje uburyo bwose bushoboka babasha kumuzimya agihumeka, ahita ajyanwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.

Ibikorwa byo kwitwika si ubwa mbere bigaragaye mu bihugu by’abarabu. Mu mwaka wa 2010 umugabo wacururizaga ku muhanda mu gihugu cya Tunisia; witwaga Tarek el-Tayeb Mohamed Bouazizi yishumitse aritwika arakongoka nyuma y’uko abapolisi bari bamwambuye utuntu duke yacuruzaga.

Ibi byatangije imyigarambyo idasanzwe muri Tunisia yasize Perezida Zine El Abidine Ben Ali wari umaze imyaka irenga 24 ku butegetsi yegura.

Ibikorwa nk’ibi byo kwigumura kw’abaturage byahise byaduka no mu bindi bihugu by’abarabu byinshi nka Misiri, Koweit, Libya, Syria, Yemen, Iraq n’ahandi... aho bamwe mu bayobozi muri ibi bihugu bari bayoboye imyaka myishi bahise bahirikwa ku butegetsi bamwe baranicwa, ahandi bitera intambara za gisivili hagati y’abenegihugu zigikomeza kugeza na magingo aya.

Inkubiri y’Abarabu ni na yo yatumye Omar al Bashir wayoboye Sudan imyaka irenga 30 arekura ubutegetsi mu minsi ishize biturutse ku gitutu cy’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka