Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi

Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Gakoro mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku buryo bukomeye, ibintu byari birimo byose birashya birakongoka.

Iyo nkongi biravugwa ko yatewe na Gaz yaturitse itwika inzu y’ubucuruzi y’imiryango itanu iherereye mu mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Rwambogo Umurenge wa Musanze ku muhanda wa kaburimbo ahitwa kuri Kalisimbi, hafi y’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020 mu ma saa moya. Umwe mu bacururiza muri iri duka ubwo yari avuye kugura gaz nshya ngo yayicanye, hashize umwanya ihita iturika, ikongeza icyumba yari irimo n’ibindi byose bigize iyi nzu y’ubucuruzi.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Dushime Jean. Yagize ati: “Iyi nzu yari ihuriweho n’abacuruzi batanu. Gaz yaturikiye mu muryango umwe ubanza umuriro utwika ibyarimo ukongeza n’indi miryango yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye. Hari ahabaga imashini z’ikoranabuhanga za computers, photocopieuse, hari ahacururizwaga ibiribwa n’ibinyobwa, iduka ry’imyenda, butiki n’ibindi. Amakuru dufite ni uko umwe mu bahacururiza aribwo yari avuye kugura gaz nshya, arayicomeka, ako kaya ihita iturika”.

Ku bw’amahirwe iyi nkongi nta buzima bw’umuntu yahitanye cyangwa ngo ikomeretse kuko bikiba bose bahise basohoka muri iyi nzu bakizwa n’amaguru. Icyakora yaba nyiri iyi nzu, yaba n’abayicururizagamo nta n’umwe ufite ubwishinzi bw’ibikorwa byayitikiriyemo bifite agaciro ka miliyoni 15 utabariyemo inzu ubwayo nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze yakomeje abivuga.

Yagize ati: “Hangiritse byinshi cyane ku buryo iyi nkongi ikimara kuba twegereye abari bafitemo ibicuruzwa habarurwa ibyarimo, twegeranyije imibare dusanga bifite agaciro gakabakaba miliyoni 15. Urumva ko ari igihombo gikomeye cyane kuba abari bafitemo ibikorwa, bose nta n’umwe wari ufite ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye”.

Iyi nkongi ikiba abari begereye iyi nzu batabaje inzego z’ibanze na zo zahise zitabaza Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ari na yo yaje kuyizimya. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Dushime Jean avuga ko abakorera muri iyo nzu nta n’umwe wari ufite igikoresho cyagenewe kuzimya inkongi kizwi nka kizimyamoto, byibura bashoboraga kuba bifashishije mu butabazi bw’ibanze. Ibi ngo bibasigiye umukoro wo kurushaho kwegera abaturage by’umwihariko abacuruzi.

Yagize ati: “Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro idusigiye isomo ry’ibintu bitatu tugiye kwitaho dukangurira abaturage bacu. Mbere na mbere hari ukwegera abacuruzi, bakarushaho kugana ibigo by’ubwishingizi bagashinganisha ibicuruzwa byabo, kugira ngo igihe byangiritse bamenye iyo bagana bagobokwe bibarinde kujya mu bukene. Ikindi nanone nuko abantu benshi usanga bataritabira kugira za kizimyamoto bakwifashisha mu gihe hagize inkongi y’umuriro iba; ibi tugiye kurushaho kubikangurira ibyiciro byose birimo n’abakora ubucuruzi yaba mu maduka n’amaresitora cyane ko zitanahenda. Nanone abantu batunze gaz cyangwa bateganya kuzitunga bakwiye kuyitwararikaho kuko haba hari uburyo bwagenwe ikoreshwamo, biba byiza bagiye babanza kwegera ababihugukiwe bakabigisha uko ikoreshwa, bagasuzuma ko buri gikoresho kiyigize gifunze neza kuko bitabaye ibyo byatwara ubuzima bwa benshi”.

Ikindi yasabye abaturage ni ukujya bitabira kugira nimero ya telefoni bahamagaraho mu gihe bakeneye ubutabazi bw’ibanze kuko iyo batazifite mu matelefoni yabo, bibasaba gusiragira mu gihe bakeneye ubutabazi bwihuse.
Yagize ati: “Inkongi ikiba abacuruzi bahamagaye umukuru w’umudugudu, uyu na we abanza guhamagara ku kagari, naho biyambaza ku murenge ari nabwo bahamagaye Polisi. Twasanze abo bacuruzi bose nta n’umwe wari utunze numero y’ubutabazi muri telefoni ye, nyamara uyitunze wese mu gihe agize ikibazo, aba afite uburenganzira bwo guhita ayifashisha mu gihe yaba agize ikibazo nk’iki cyane ko n’ahantu kizimyamwoto yariri nta rugendo rurenze ibirometero bitatu rwari ruhari”.

Hahise hafatwa ingamba z’uko hagiye kubaho igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kugenzura imikoreshereze ya gaz mu ngo zo muri uyu murenge zitunze gaz harebwa ubumenyi bafite mu ikoreshwa ryazo cyangwa gukumira impanuka ziterwa na yo.

Yagize ati: “Abantu benshi batunze za gaz, hiyongeraho n’umubare munini w’abanyeshuri batuye muri aka gace biga muri INES bicumbikira kandi hafi ya bose bakoresha gaz, twashyizeho itsinda rizadufasha kugenzura abantu bazifite, tumenye uko bazikoresha n’icyo bakora mu kwirinda ko zabateza impanuka. Aho bizaba ngombwa abo batekinisiye bazaberekera uko ikoreshwa, aho igomba guterekwa n’ubundi buryo bwose bugenwa n’amabwiriza yo gukoresha gaz. Ibi tubyitezeho umusaruro ufatika mu kugabanya inkongi zishobora guterwa n’iturika rya gaz”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka