Nyagatare: Umuvu wangije ibifite agaciro ka miliyoni zirenga enye

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 15 Ugushyingo 2020 yangije ibikoresho bigenewe abahinzi ndetse isenya n’igipangu cy’umuturage, ibyangijwe mu rugo rumwe nyirarwo akavuga ko bifite agaciro karenga miliyoni enye.

Amatara akoresha imirasire y'izuba yuzuyemo amazi ahita apfa burundu
Amatara akoresha imirasire y’izuba yuzuyemo amazi ahita apfa burundu

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Tubura mu Karere ka Nyagatare, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko imvura yaguye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umuvu winjira mu nzu bakoreramo yangiza ibikoresho harimo isabune ndetse n’amatara akoresha imirasire y’izuba by’abagenerwabikorwa bayo.

Avuga ko ibyangiritse bifite agaciro karenga miliyoni 3, ati “Imvura yaraguye umuvu upfumura igipangu urinjira mu nzu amazi yari nko muri santimetero eshatu z’ubutumburuke, isabune zararengewe ndetse n’amatara 45 yose arapfa ndetse n’impapuro byose ubibaze ni hafi miliyoni enye zAmafaranga y’u Rwanda.”

Uretse kuba umuvu w’amazi warinjiye mu nzu ikorerwamo na Tubura ukangiza ibikoresho birimo impapuro z’akazi n’ibikoresho bigenerwa abahinzi, umuvu wanashenye igipangu cy’iyi nzu.

Isabune zangiritse
Isabune zangiritse

Kabera Mary nyiri iki gipangu avuga ko yari yaracukuye umurwanyasuri haruguru y’inzu ye ariko amazi yaje ari meshi akawusiba kubera ko aho yaturutse ari mu bibanza bitubatse.

Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha hakubakwa inzira nini y’amazi ku buryo amazi atazongera kubasenyera.

Agira ati “Ikibazo erega mbere haruguru aha harahingwaga none babujije abaturage kongera kuhahinga, amazi yose yaraje kuko ntakiyatangira yuzuza umurwanyasuri nari naracukuye haruguru y’inzu, urinjira dore igipangu hepfo cyarasenyutse. Nibura kongera kucyubaka ntibiri munsi y’ibihumbi 500.”

Akomeza agira ati “Twifuza ko hakubakwa ‘rigole’ nini zitwara amazi kuko n’iyo bakwishyura ibyangijwe n’ubundi amazi azagaruka, umuti ni ‘rigole’ nini yakunganira umurwanyasuri wanjye nahanze.”

Igipangu cy'inzu ya Kabera cyashenywe n'umuvu w'amazi
Igipangu cy’inzu ya Kabera cyashenywe n’umuvu w’amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko batangiye kubaka za ruhurura ku buryo zizafasha mu kurinda abaturage umuvu w’amazi.

Agira ati “Twaratangiye, turimo kubaka za ‘rigole’ kugira ngo zifashe mu gukumira amazi kwinjira mu mazu y’abaturage. Bihangane mu minsi mike ntabwo amazi azongera kwinjira mu mazu yabo.”

Umurwanyasuri wahanzwe na Kabera waruzuye umuvu ukomereza mu nzu akodesha Tubura
Umurwanyasuri wahanzwe na Kabera waruzuye umuvu ukomereza mu nzu akodesha Tubura

Ubuso bw’imyaka bwangiritse ntiburabarwa ndetse n’ibikoni n’imisarane byasenyutse.

Ibyahise bimenyekana byangijwe n’ayo mazi ni igipangu cy’inzu ya Kabera Mary ndetse n’ibikoresho by’umushinga Tubura akodesha inzu birimo amatara 45 akoresha imirasire y’izuba afite agaciro ka miliyoni 3,352,500 Frw ndetse n’indi nzu y’umuturanyi we yatangiye kwiyasa kubera ko amazi yinjiye mu musingi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka