Polisi yerekanye abakekwaho ubujura mu maduka, hamwe n’umucuruzi wa magendu (Amafoto+Video)

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko kuri Metropolitan, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu batanu bakekwaho ubufatanye mu kwiba abaturage amafaranga bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai/Santafe RAD 995 Y.

Abagize iri tsinda bose ni urubyiruko, bakaba ari bo Kalisa Ally w’imyaka 24, Ndeze Vital w’imyaka 27, Bizimana Charles w’imyaka 28, Manzi Chritian Darius w’imyaka 28 na Rukundo Patrick w’imyaka 32.

Aba basore bibaga kenshi mu maduka akomeye, cyane cyane ay’abantu babona ko bashobora kuba bafite amafaranga menshi. Bafashwe na Polisi mu mpera z’icyumweru gishize bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro ndetse no mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ndetse n’imodoka bakoreshaga muri ubwo bujura na yo yarafashwe.

Umwe muri aba bakekwa, Manzi Chritian Darius, yavuze ko batangiye ubu bujura muri Gicurasi uyu mwaka, avuga ko aho yajyanye na bagenzi be kwiba ari habiri honyine i Gisenyi mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Huye.

Barakekwaho gukoresha imodoka, bakazenguruka ibice binyuranye biba mu maduka
Barakekwaho gukoresha imodoka, bakazenguruka ibice binyuranye biba mu maduka

Ati “Iri tsinda naryinjijwemo n’uwitwa Patrick nyuma yo kuva mu bihe bya guma mu rugo. Nkigeramo nasanzemo mugenzi wanjye twari tuziranye kuko twize ku kigo kimwe cya Remera Catholique witwa Ndeze Vital. Twibye amafaranga ibihumbi 700 mu iduka ryo ku Gisenyi, twiba no mu rindi duka ryo mu Mujyi wa Huye ibihumbi 340. Aha hose twahibaga twabanje kuhagenzura tukiga n’uburyo tuzahiba”.

Aba basore bakoreshaga iyi modoka kugira ngo ibafashe kugenda no kugera aho bashatse hose mu gihe gito. Bafashwe bamaze kwiba ahantu hatandukanye harimo mu Karere ka Kirehe ku Murindi wa Nasho bahibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, muri Nzeri uyu mwaka, mu Karere ka Rubavu bahibye ibihumbi 700 mu kwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Ukwakira bahibye amafaranga ibihumbi 440.

Bibye kandi mu Karere ka Huye mu kwezi k’Ugushyingo, bahibye ibihumbi 460, mu Karere ka Nyagatare bahibye ku itariki ya 08 Ugushyingo bahiba amafaranga ibihumbi 300, kuri izi tariki kandi bibye umugore witwa Nyirangirimana Eline ucururiza mu Murenge wa Gitega, ucuruza ibikoresho byo mu rugo akaba n’umucuruzi wa serivisi za banki.

Bamwibye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana, kuri uwo munsi banibye uwitwa Muhineza Jules ucururiza muri quartier commercial mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi rwagati, bamwibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 415.

Nyirangirimana Eline wibwe n’iri tsinda, yavuze ko ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo ahagana saa saba z’amanywa, imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa Hyundai yaje igahagarara imbere y’iduka ry’aho acururiza i Nyamirambo maze ahamagarwa n’abantu bari muri iyo modoka ngo ni aze bamubwire.

Nyirangirimana Eline umwe mu bibwe
Nyirangirimana Eline umwe mu bibwe

Ati “Bampamagaye kuza ku modoka nk’aho hari ikintu bashaka kugura. Nuko bakomeza kumbaza ibibazo byinshi bijyanye n’akazi nkora ariko umwe muri bo ava mu modoka yinjira mu iduka ryanjye abandi bakomeza kumbaza, nyuma naje kumva umuntu arimo amenagura ibintu mu iduka mpita nsubirayo”.

Yakomeje avuga ko agisubirayo yahuye na wa wundi wavuye muri iyo modoka asohoka mu iduka rye nyuma yo kumwiba amafaranga, bahuye ayafite mu ntoki.

Ati “Nagerageje kumufata ariko andusha imbaraga ariruka arayajyana. Ndibuka imodoka bakoreshaga n’umuntu winjiye mu iduka ryanjye, nubwo atari mu bafashwe berekanwe hano”.

Iri tsinda kuri uwo munsi kandi ni na yo mayeri bakoresheje biba Muhineza Jules, ubwo bamusangaga aho acururiza mu iduka imbere y’isoko rya Nyarugenge ibikoresho bitandukanye na serivisi za banki, ni na ko kandi ngo bagendaga bakoresha ayo mayeri aho bibye hose mu gihugu.

Muhineza Jules umwe mu bibwe
Muhineza Jules umwe mu bibwe

Nsengayire Schadrack nyir’imodoka yifashishwaga n’iri tsinda mu bikorwa by’ubujura, yavuze ko imodoka ye yayikodeshaga umuntu utwara ba mukerarugendo, ngo yatunguwe no kumva ahamagawe bamubwira ko imodoka ye yafatiwe mu bikorwa by’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa bigikomeje byo gufata n’abandi bagize iri tsinda.

Yagize ati “Kuba twerekanye aba bakekwaho kuba abajura, turizera ko n’abandi bibwe muri ubwo buryo tutazi bazaza gutanga ikirego. Ariko nanone tugatanga ubutumwa bw’uko abantu nk’aba bakora ibikorwa nk’ibi bibi ntaho bafite ho kwihisha Polisi n’abaturage muri rusange”.

Nsengayire Schadrack nyir'imodoka yifashishwaga n'iri tsinda mu bikorwa by'ubujura
Nsengayire Schadrack nyir’imodoka yifashishwaga n’iri tsinda mu bikorwa by’ubujura

CP Kabera yongeyeho ati “Mu kwezi gushize twari hano twerekana itsinda ry’abajura ryibasiraga sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli, uyu munsi twerekanye irindi tsinda ryibaga abacuruza serivisi zijyanye na banki n’amaduka. Ikigaragara ni uko ushobora gutegura imigambi yawe mibi ukayikora ariko amaherezo ugafatwa ugashyikirizwa ubutabera”.

Polisi kandi yerekanuye imodoka yafatiwemo amabalo 6 ya magendu y’imyenda ya caguwa

Nanone ku wa Mbere, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, yeretse itangazamakuru umugore witwa Mbabazi Esther wafatanwe imodoka ifite icyapa kiyiranga cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, CGO 7079 A/19, yafashwe ipakiye amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa ya magendu.

Mbabazi Esther, wafatanywe amabalo 6 y'imyenda ya caguwa ya magendu
Mbabazi Esther, wafatanywe amabalo 6 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Uyu Mbabazi avuga ko iyi modoka yifashishaga mu gutwara iyi myenda ye yakuraga mu Karere ka Rubavu, yayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uyu mugore yafatiwe ku Giti cy’Inyoni yinjira mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, yari avuye mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Mbabazi wari utwaye iyi modoka ari na we nyir’imyenda, imodoka akoresha yari ifite ibirahuri byijimye mu rwego rwo guhisha Polisi kugira ngo batamenya ibyo ayipakiyemo, yafashwe ageze ku Giti cy’Inyoni avuye mu Karere ka Rubavu aho yari akuye iyo myenda bivugwa ko hari abandi bantu bayihageza akajya kuyihakura. Ariko uko wagerageza kubihisha kose Polisi iragenzura, upfa kuba hari ibyo ukora bitemewe, biramenyekana”.

CP Kabera yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko nta cyiza bibagezaho na kimwe uretse igihombo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Ati “Urabukora rimwe kabiri ariko ubwa gatatu uzafatwa ushyikirizwe ubutabera. Nk’uko amategeko abiteganya iyi modoka irafatirwa, imyenda na yo irafatirwa bizatezwe cyamunara kandi n’umushoferi wari uyitwaye azishyura ibihumbi bitanu by’Amadorali (5000$). Urumva ko nta nyungu yo gukora ibyaha, kuko uyu imodoka yayikodeshaga ibihumbi 600 ntabigaruje n’imyenda arayibuze, agiye no gutanga amande kandi n’uwamukodesheje imodoka na we arayibuze kuko izatezwa cyamunara”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

Amafoto: RNP

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo imodoka ifatieemo magedu ni cyamunara niyo nyirayo yaba yayikidedheje!!naho se nkiriyayo itwara bajura bigenda gu!

Lg yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka