Nyagatare: Umwana w’imyaka irindwi yagwiriwe n’inzu arapfa

Byabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, bibera aho uwo mwana n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Rwempasha, Akagari ka Rwempasha, Umurenge wa Rwempasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kugwa kw’iyi nzu kwatewe n’imyubakire idafashije.

Ati "Inzu byagaragaraga ko inkingi zayo zidakomeye ari na cyo cyatumye igwa."

Asaba abaturage kujya bubaka inzu zikomeye ndetse n’abajya gukodesha bakabanza kureba ubuziranenge bw’inzu kugira ngo hirindwe impanuka.

Umurambo w’uwo mwana wapfuye wagejejwe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Mu Murenge wa Rwempasha kandi haguye imvura nyinshi irimo umuyaga gusa ntacyahise kimenyekana yangije.

Umuturage witwa Kamanzi Mohamed na we avuga ko igiti cyagwiriye inka ze ebyiri ariko ku bw’amahirwe ntayapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka