Muhima: Icupa rya Gaz riraturitse

Mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.

Abantu batangajwe n'iturika ry'iyo gaz, aha barebaga ibisigazwa by'icupa yari irimo
Abantu batangajwe n’iturika ry’iyo gaz, aha barebaga ibisigazwa by’icupa yari irimo

Ababibonye babwiye Kigali Today ko ari umukozi wari uvuye kugura gaz yo guteka (yo mu gicupa gifatanye n’ishyiga), ageze mu rugo aracana atangiye guteka, abona gaz itangiye gucumba umwotsi.

Umuturanyi wabonye ibyo biba yagize ati: "Yacanye bisanzwe agira ngo ateke, ariko abona habanje kuza umwotsi mwinshi, agiye kuzimya gaz biranga, noneho ahamagara umukozi wa REG baturanye amutabaza undi aramubwira ngo ashake igitambaro arambikeho ariko ntibyagira icyo bitanga. Abonye bikomeje gucumba yigira inama yo gusohora igicupa cya gaz akijugunya hanze gihita giturika"

Igicupa cyaturitse gihinduka ubushwange ndetse cyangiza igipangu cy’abaturanyi ku buryo bukomeye ku buryo ubona ko cyari gifite imbaraga (pressure) nyinshi.

Aho cyaturikiye ni mu nzira icamo abantu ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uri muri iyo nzira.

Polisi yahise itabara isanga nta bibazo bikabije byabaye, usibye ibikuta by’ibipangu byasenyutse kuko gaz yaturikiye hanze aho umukozi yayijugunye.

Ibikuta byangiritse
Ibikuta byangiritse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka