Gakenke: Abagabo babiri biravugwa ko bishwe n’amazi yabasanze mu kirombe

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze iminsi ibiri baguye mu birombe nyuma y’impanuka batewe n’amazi yabasanze mu mwobo, aho hashize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa.

Byabaye ku itariki 10 Ugushyingo 2020, aho icyo bita ikiduki kinini gishyirwamo amazi bakuruza imashini bayavana mu birombe mbere yo gucukura ngo cyatobotse amazi abasanga mu mwobo bahasiga ubuzima, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney.

Yagize ati “Ni byo abantu babiri bafatiwe n’amazi mu kirombe, ni kwa kundi bafata ikiduki bakagishyiramo amazi baba bavomye bakuruje ama moteri mbere y’ubucukuzi. Aho cyari kiri cyaturitsemo hagati amazi abasanga mu mwobo”.

Arongera ati “Kuva ku wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020 turacyarwana no gukuramo ayo mazi kubera ko yari menshi cyane ndetse tujya no gukuramo icyondo, mu kanya abagerageje kugeramo hasi, ni bo batubwiye ko babonye iyo mirambo ko hasigaye uburyo bwo kuyivanamo, ariko turabyemera ari uko tuyibonye hejuru ntitwahita tubyemera tutayiboneye n’amaso”.

Nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga, ngo bakomeje gushakisha uburyo bakuramo iyo mirambo n’ubwo bitaboroheye, noneho ikajyanwa ku bitaro igakorerwa isuzuma ubundi bakareba n’icyo amategeko agena ku bagiriye impanuka mu birombe.

Ati “Ni muri kampani yitwa TROCOVI, ubusanzwe tuzi ko ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, nibamara kubasohoramo barahita bajyanwa kwa muganga hatangire kurebwa icyo amategeko agenera uwagiriye impanuka mu kirombe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka