Perezida Kagame yasabye ko habaho ubufatanye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Karere

Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bishimishije, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Ibi yabigarutseho tariki 20 Ugushyingo 2020 mu nama yahuje hifashishijwe ikoranabuhanga abakuru b’ibihugu bihuriye mu nama nkuru y’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Perezida Kagame yavuze ko imikorere n’imikoranire inoze ari byo bizafasha ibihugu bigize aka Karere guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ibindi byo mu buzima rusange byugarije Akarere.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahoro ari yo azatuma aka Karere gatera imbere, bikaba rero ari ngombwa ko iyo mitwe ihungabanya umutekano ifatirwa ingamba zikomeye.

Mu bahungabanya umutekano muri aka Karere harimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Perezida Kagame asaba ko bakwiye guhigwa aho bari hose bakaryozwa ibyo bakoze.

Ati "Abasize bahekuye u Rwanda nta na hamwe bakwiye kubona ubuhungiro mu Karere kacu, ahubwo bagomba gushyikirizwa inkiko."

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, akaba ari na we uyoboye Inama nkuru y’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). Yari irimo kandi abayobozi batandukanye barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(UN) Antonio Guterres washimye uburyo ibihugu bigize uyu muryango byitwaye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Mu bandi bayitabiriye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR Ambasaderi Zachary Muburi-Muita n’abandi bayobozi batandukanye bari bahagarariye ibihugu byabo.

Abitabiriye iyo nama ya munani yahuje abahagarariye ibihugu bigize ICGLR bafashe n’umunota wo guceceka mu rwego rwo kunamira Perezida Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi witabye Imana tariki 08 Kamena 2020 mbere yo guhererekanya ububasha na General Ndayishimiye wari umaze gutorerwa kumusimbura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka