Yafatiwe mu cyuho aha DASSO ruswa, nyuma yo gufatanwa itabi rya magendu

Umugabo witwa Habimana Samson wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore, nyuma yo gufatirwa mu cyuho atanzwe na Dasso yari amaze guha amafaranga ibihumbi 102 bya ruswa.

Yatwaye iryo tabi mu ma kesi y'inzoga mu buryo bwo kujijisha
Yatwaye iryo tabi mu ma kesi y’inzoga mu buryo bwo kujijisha

Atanga iyo ruswa, Habimana yashakaga gusubizwa amapaki 500 y’itabi rya madendu ryitwa Supermach, ryari ryafatanywe uwitwa Butoya Sylvestre, aho bavuga ko ryinjijwe mu Rwanda rivanywe mu gihugu cy’u Burundi.

Ni abaturage batanze amakuru nyuma yo kubona ko Butoya yari atwaye iryo tabi ku igare yarishyize mu makesi atwarwamo inzoga mu buryo bwo kujijisha, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana.

Yagize ati “Ni itabi rya Supermach ryari rivanywe i Burundi abaturage baha amakuru gitifu w’akagari kubera ko ni ahantu hategereye Sitasiyo ya Polisi, na we ahita amenyesha Polisi ariko mu gihe Polisi itarabageraho bajyana na Dasso”.

Arongera ati “Bageze mu nzira bahura n’uwo muntu wari utwaye iryo tabi, yari arihetse ku igare yarishyize mu mifuka hejuru arajijisha ashyiraho amacupa y’inzoga za Bralirwa kugira ngo babone ko agiye kurangura inzoga”.

Habimana Samson yagerageje gutanga ruswa bimuviramo gufatwa
Habimana Samson yagerageje gutanga ruswa bimuviramo gufatwa

CIP Twizerimana avuga ko kubera ko abo bayobozi bari bahawe amakuru n’abaturage, ngo bahise bamuhagarika bafata iryo tabi ringana n’amapaki 500, aho nyuma yo kumufata yababwiye ko atari irye ahubwo ko yatumwe, ari bwo bahise bamujyana ku biro by’Akagari ka Rwantonde.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza abivuga, ngo nyuma y’iminota mike uwo musore afashwe, uwitwa Habimana Samson ngo yaje aganira na Dasso amusaba ko yamudohorera bagafungura mugenzi we bakamusubiza n’itabi, ariko Dasso Mutabazi Amos amubwira ko bidashoboka.

Ngo byageze mu ma saa kumi z’umugoroba, Habimana yohereza amafaranga ibihumbi 102 kuri telefoni ya Dasso aza ayakurikiye ngo asubizwe iryo tabi, ari bwo yahise afatirwa mu cyuho na Polisi nyuma y’uko yari yahawe amakuru n’uwo mu Dasso.

CIP Twizeyimana ati “Umu Dasso akimara kubona ko yohererejwe amafaranga ya ruswa kuri telefoni ye yahise abimenyesha Polisi nuko Habimana akigera mu biro bya Dasso aje gufata rya tabi, Polisi ihita imufatira mu cyuho. Ubu na we akaba afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore”.

CIP Twireyimana yihanangirije uwo ari we wese ukigendera mu nzira zo gukora ibinyuranyije n’amategeko atunda magendu n’ibindi biyobyabwenge ko atazigera yihanganirwa, ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru.

Hafashwe amapaki 500 y'itabi rya magendu
Hafashwe amapaki 500 y’itabi rya magendu

Ati “Mbere na mbere, ni ugushimira abaturage kuba bakomeje gufasha Polisi bayiha amakuru no kubasaba gukomeza ubwo bufatanye, tubabwira kandi ko badakwiye gushakira ubuzima mu bucuruzi bwa forode cyangwa se gutwara ibinyuranyeje n’amategeko, Polisi nta na rimwe izihanganira umuntu unyuranya n’amategeko, uzajya abyishoramo wese ajye ateganya ko agomba gufatwa”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba kandi yashimiye uwo mu Dasso ku bunyamwuga yagaragaje, agira ati “Dasso ni uwo gushimirwa cyane nubwo yakoze ibiri mu nshingano ze zo gukumira no kurwanya ruswa. Ubundi ni ibyo umu Dasso wese akwiye gukora, by’umwihariko turamushimira ko yakoze kinyamwuga abasha gufata uwo mugizi wa nabi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka