Nyabihu: Imvura imaze iminsi igwa yahitanye umuntu umwe undi bamurohora agihumeka

Ni impanuka yabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, ubwo abana babiri bo mu rugo rumwe, umwe witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka cumi n’ine yari ahetse mu murumuna we witwa Niyomufasha Honorine ufite imyaka ine, basohokaga mu rugo bagiye kugura amakara ku muhanda, nyuma bagaruka bagwa mu mazi arabatwara ku bw’amahirwe umwe bamurohora akiri muzima nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda Munyansengo Fred.

Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda
Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda

Aho abo bana barohamye, ngo ni ahantu hasanzwe hanyurwa n’abaturage kuko nta mugezi munini uhari, ahubwo ngo ni umugende muto, ariko iyo imvura iguye cyane, amazi aturuka hejuru mu birunga ni yo aza akawuzuza cyane bikanagorana kuhanyura.

Uko rero ngo ni ko byagenze, abana bavuye kugura amakara basanga amazi y’imvura yari yaraye igwa ndetse n’uwo munsi ku wa gatatu yaguye, uwo mugende uruzura, bagerageje kwambuka amazi arabakubita, abarusha imbaraga bombi bagwamo.

Umuturage utuye hafi y’aho impanuka yabereye ngo yarasohotse abona umwana w’imyaka ine ari mu mazi ariko agihumeka, mu gihe umukuru wa cumi n’ine we, amazi yari yamumanuye hepfo bamukuramo atagihumeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda avuga ko icyo bahise bakora bakimara kumva iby’iyo mpanuka, ngo bajyanye abana bombi ku kigo nderabuzima cya Bigogwe, kugira ngo uwari agihumeka yitabweho, ubu ngo ameze neza nta kibazo.

Uwo barohoye yamaze gupfa,na we yajyanywe kwa muganga kugira hakorwe ibizamini byo gusuzuma umurambo, kuko ariko biteganywa n’amategeko,ngo umuntu wese wapfuye mu buryo butunguranye kandi atari kwa muganga agomba gukorerwa ibyo bizamini mbere y’uko ashyingurwa.Uwo mwana wapfuye ngo yashyinguwe tariki 19 Ugushyingo 2020.

Imvura imaze iminsi igwa kandi ngo yanangije imyaka mu mirima aho mu Murenge wa Jenda, kuko ngo bagira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga amanuka ari menshi, kandi no kuyaha inzira bikozwe n’imiganda y’abaturage gusa ngo usanga bidahagije.

Icyakora ngo ikibazo kirazwi ku rwego rw’Akarere ndetse ngo kakoze n’ubuvugizi ku buryo ngo bategereje icyo inzego zibifite mu nshingano zizafasha.

Mu rwego rwo gukumira ibiza muri aka gace, Umurenge wa Jenda ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu ndetse n’abaturage babinyujije mu muganda, baciye amaterasi ku musozi wa Rubare, kuri hegitari 24 mu rwego rwo kongerera ubutaka agaciro, ndetse no kuburinda gutwarwa n’amazi amanuka ku misozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka