Abantu 3 barimo abapolisi 2 bakurikiranyweho kwaka ruswa abashaka ‘Controle Technique’

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batatu barimo n’abapolisi babiri, bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwaka ruswa mu bashaka serivisi zo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko aba bapolisi babarizwa mu kigo gishinzwe gusuzuma ibinyabiziga, umuturage akaba yarashatse umwe muri bo, baziranye, bavugana uburyo bazajya bakorana akajya azana ibinyabiziga kugira ngo binyureho atanze ruswa ndetse bitanafite ubuziranenge. Ikinyabiziga Polisi yafashe mu gihe yari mu igenzura, cyari cyahawe seritifika nyamara kidafite ubuziranenge.

CP Kabera yibukije abantu ko ruswa ihungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, byongeye noneho bikaba bibi kuba yakwakirwa n’abashinzwe umutekano ari bo bagakwiye kuba barwanya ruswa aho kuba bayakira.

Akomeza avuga ko uburyo serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga buzwi ku buryo hadakwiye kubaho urujijo.

CP Kabera avuga ko amategeko azakurikizwa mu guhana uyu muturage hamwe n’abapolisi bafatanyije icyaha.

Mu gukurikirana iki kibazo, Polisi yasanze ubu buriganya bwarakozwe ku binyabiziga birenze kimwe.

Reba iyi video isobanura iby’iki kibazo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka