Uwarwanyije inzego z’umutekano agacika yongeye gufatanwa urumogi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020 yafashe Simuhuga Elam w’imyaka 50, afite ibiro 3 by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage bo mu turere twa Muhanga na Ruhango. Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Munini, umudugudu wa Rwezamenyo.

Simuhuga yafatanywe ibiro 3 by'urumogi yaranguzaga mu baturage (Ifoto: Polisi y'u Rwanda)
Simuhuga yafatanywe ibiro 3 by’urumogi yaranguzaga mu baturage (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kwa Simuhuga kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe babizi ko acuruza urumogi, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu, abapolisi bagiye iwe baramusaka basanga yaruhishe hejuru y’ikiraro cy’inka. Basanze hari igikapu cyuzuyemo urumogi ibiro 3 ndetse n’umunzani yakoreshaga arupima.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Simuhuga akurikiranyweho ibikorwa byo gukwirakwiza urumogi kuko tariki 30 Ukwakira 2020 we n’itsinda akorana na ryo bacitse inzego z’umutekano nyuma yo gusanganwa udupfunyika 1,500 tw’urumogi.

Yagize ati “Tariki ya 30 Ukwakira inzego z’umutekano zasanze Simuhuga na bagenzi mu Karere ka Muhanga bacuruza urumogi, icyo gihe bafatanywe udupfunyika 1,500 barwanya inzego z’umutekano bifashishije imihoro n’ibisongo baracika bariruka.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko icyo gihe Simuhuga yakomereje ubucuruzi bw’urumogi iwe mu rugo mu karere ka Ruhango ari na ho yafatiwe, ubu haracyashakishwa abo bandi babiri bafatanyije kurwanya inzego z’umutekano bagacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata Simuhuga. Yavuze ko amayira bakoresha bakura urumogi mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azwi, avuga ko n’abatarafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi na bo bazagenda bafatwa buhoro buhoro.

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Simuhuga yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, ari byo urumogi rubarirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kugirango hadakomeza kubaho ikibazo cyo guchika inzego zu mutekano bajye baba mbika amapingu kumaboko afite umunyururu wundi kugeza ku maguru.bafungwe amaboko na maguru .

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

matabaro yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka