“Agakiriro” ni igice gishya kigiye kubakwa muri buri karere kizajya gihuriza hamwe ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa mu myuga. Iki gice kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo no kuyibonera isoko, nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibitangaza.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda wahuguye abagore 20 bakennye kurusha abandi bo mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango, ku byerekeranye n’uburyo bwo kwihangira imishinga iciriritse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buraburira abakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma kwigengesera kubera ko uyu mujyi watangiye kugenda uhagarika ibicuruzwa bimwe bivuye mu Rwanda.
Abagore batuye mu mudugudu wa Ngona, akagari ka Rubona, umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, bishyize hamwe binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bifuza gukora uruganda rukora inzoga.
Ku cyumweru tariki 21/10/2012 niwo munsi wo gusoza amarushanwa ya Rwanda Inspiration Back Up yateguwe mu rwego rwo kurushaho gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.
Abagenzi bakoresha umuhanda Rusumo-Ngoma-Kigali batega imodoka za Sotra barinubira ko hari imdoka z’iyi agence zigenda zihagarara mu nzira zishyiramo abagenzi nka twegerane.
Abacuruzi bacururizaga mu isoko rya Kamembe ritaravugururwa bateje imyivumbagatanyo ku gicamunsi cyo kuwa 17/10/2012 ubwo basabwaga gutanga amafaranga ngo bahabwe ibibanza mu isoko rishya.
Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko miliyoni 350 arizo zaburiye mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye umugezi wa Nyabarongo cyatangiye mu mwaka wa 2008 ariko kugeza magingo aya ntikirarangira kubera impamvu z’uburiganya bwabonetsemo..
Abaturage batuye mu nkengero z’umudugudu wa Kabuga, akagari ka Mburabuturo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze imyaka ine barishyuye amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi, ariko ikigo cya EWSA ngo ntikirabaha amashanyarazi.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kirakangurira abagura inzoga za liqueur na diavayi kugura izifite ibarati ry’umusoro (tax stamp) kuko aryo ryerekana ko izo nzoga zidacuruzwa mu buryo bwa magendu.
Mu rwego rwo guteza imbere umuturage no kumufasha kwihangira imishinga iciriritse, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yashyizeho abajyanama b’ubucuruzi bakorera mu mirenge bazajya bafasha abaturage.
Imirimo y’ibanze yo kubaka igice kinini cy’ubucuruzi mu Rwanda (Free Economic Trade zone) giherereye i Nyandungu, yararangiye ku buryo ab’inkwakuzi bashobora gutangira kuhafata ibibanza; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RDB.
Mu nama rusange yahuje abacukuzi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, tariki 16/10/2012, hemejwe ko akarere kagiye gutangira gufatira ibihano bikakaye abacukuzi b’ibumba n’imicanga badatanga raporo z’ikikorere yabo.
Mu gihe Kibungo hari hazwiho kugira ibitoki byinshi bigura make ubu noneho byarahindutse kubera umuyaga mwinshi n’urubura byahaguye bigasiga byangirije urutoki.
Pélagie Ndacyayisenga ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yemerewe inguzanyo yo kugura moto ye bwite mu rwego rwo kumufasha kurushaho kwiteza imbere.
Abacururiza mu isoko rya Muhanga baratangaza ko bafite ikibazo cy’ibibanza bito bakoreramo kandi bakaba banasoreshwa amafaranga bavuga ko atajyanye n’ingano z’ibyo bibanza.
Ingabire Solange w’imyaka 26 ukora umwuga wo kudoda mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke yiteje imbere ahereye ku mafaranga 2000 none nyuma y’imyaka 12 ageze ku asaga miliyoni.
Abafatanyabikorwa b’akarere barasabwa kugira ibikorwa bikomeye byahizwe mu mihigo y’akarere ibyabo kugira ngo imibereho y’abaturage itere imbere ku buryo bwihuse.
Inzu y’Umurenge SACCO ya Gishubi niyo iciye agahigo mu kuzura muri aka karere, ugereranyije n’izindi zihagaragara usanga zishaje zitanahagije, kandi zisabwa kwiyubakira kuko ntankunga iteganywa mu kuzivugurura.
Inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bashyizeho urwego rw’ibiganiro bise “RPPD”, rubahuza kugira ngo impinduka mu bucuruzi zihutishwe ku ruhande rwa Leta hanakemurwe ibibazo by’abikorera mu Rwanda ku ruhande rw’abikorera.
Mu karere ka Kayonza hagiye gutangizwa uruganda ruzajya rukora impapuro mu bivovo by’insina. Iyo nyigo yakozwe n’abasore babiri bize mu gihugu cy’u Buhinde, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Gakuba Damascene ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza abivuga.
Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) rwatangarije Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012, ko amafaranga arenga miriyari 10 atagaragazwa uburyo yakoreshejwe n’inzego zinyuranye z’igihugu mu mwaka wa 2010-2011.
Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye uruganda rw’ibihumyo rwitwa BN Producers rukorera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ashimira nyiri uru ruganda igitekerezo cyiza yagize cyo kwihangira umurimo.
Abakozi 80 bakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma bavuga ko bamaze amezi atanu badahembwa none imibereho ntiyifashe neza. Aba bakozi biganjemo abubatsi n’abayede.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko hari gusuzumwa icyemezo gisaba ko inzoga izwi ku izina rya African Gin ikorerwa muri Uganda yahagarikwa gucuruzwa mu Rwanda kuko abayinywa ibasindisha bagata ubwenge bagateza umutekano muke.
Abikorera bo mu Karere ka Huye barushije abandi bo mu ntara y’Amajyepfo kwitwara neza mu kwesa imihigo bahize mu mezi atandatu ashize.
Ikibazo cy’ibura ry’ibirayi n’izamuka ry’igiciro cyabyo gishingiye ahanini ku mihindagurikire y’ikirere n’ibiza ndetse n’amasoko y’ababishaka yabaye menshi kuruta umusaruro uboneka.
Nyuma yo kubona amata yabo abapfira ubusa, abaturage batuye mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke bishyize hamwe bakusanya amafaranga miliyoni eshanu zo kwiyubakira ikusanyirizo ry’amata.
Muri ino minsi igiciro cy’ibirayi cyarazamutse cyane ku buryo benshi bahisemo kuba baretse kubirya bahitamo kwihahira ibindi. Ubu ngo ibirayi ntibikiribwa n’umuntu ubonetse wese keretse uwifite.
Abahagarariye sosiyete zirindwi z’Abafaransa zikora zikanacuruza ikoranabuhanga n’ibikoresho binyuranye byiganjemo ibyo gutanga amazi n’amashanyarazi, baje kureba niba bashobora gutangira gukorera mu Rwanda.