Radiyo Okapi yaharabitse u Rwanda bayereka intege nke ifite mu mwuga

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Radio Okapi yakwirakwije amakuru y’ibihuha, ivuga ko hari umubare munini w’Abanye-Congo bahejejwe ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania mu rwego rwo kubakumira kubera icyorezo cya Ebola.

Iyi nkuru ya Radio Okapi yashinzwe n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Congo (Congo), ivuga ko abaturage b’Abanye-Congo bagera ku ijana bamaze ibyumweru bibiri baraheze ku mupaka wa Rusumo, kubera ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Ebola.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba baturage bavuga ko babayeho nabi nyuma y’uko bamaze igihe kinini batemerewe kwambuka banyuze mu Rwanda ndetse ko nta bushobozi bagifite bwo kubona ibibatunga, ndetse ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Mu gusubiza iyi nkuru, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze icya mbere uretse kuba aya makuru ari ibihuha, ifoto yakoreshejwe atari iya vuba ndetse ko n’umupaka yafatiweho atari uwa Rusumo nk’uko bivugwa koko ahubwo ikaba yarafatiwe ku mupaka wa Gatumba uhuza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi mu kwezi kwa Gashyantare.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X asubiza iyi nkuru yagize ati: "Radio Okapi, muhagarike gukwirakwiza amakuru atari yo. Iyo foto ntabwo ari nshya kandi ntabwo ari iyo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania wa Rusumo ni iyo ku mupaka wa RDC n’u Burundi wa Gatumba yafashwe muri Gashyantare."

Yakomeje avuga ko byongeye kandi, iyo foto nta sano ifitanye n’icyorezo cya Ebola kiri muri RDC muri iki gihe kandi ko nta mubare ungana nk’uwo Radio Okapi yatangaje ugaragara ku mupaka w’u Rwanda uwo ariwo wose bityo ko amakuru nk’ayo akwiye gufatwa nk’adafite ishingiro.

Yolande yakomeje agira ati: "Radio Okapi ikwiye gukosora aya makuru, kuko amakuru atari yo ashobora guteza ingaruka zikomeye."

Abasesenguzi mu itangazamakuru n’ubuzima rusange bagaragaza ko amakuru atari yo ashobora kugira ingaruka zikomeye, cyane cyane mu bihe by’ibikorwa by’ubukangurambaga ku ndwara z’ibyorezo nka Ebola. Nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize, amakuru ayobya ashobora kubangamira ingamba zo kurwanya indwara no gutuma abaturage batizera amakuru y’ukuri .

Bityo, Radio Okapi ikaba isabwa gukosora aya makuru no gushyira imbere ukuri, kuko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gutanga amakuru yizewe no kurinda umutekano w’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka