Inguzanyo Uwamahoro yahawe muri gahunda ya Hanga umurimo yatumye abasha kwagura ibikorwa bye

Remy Uwamahoro ari mu bamaze kubona inguzanyo bari bakeneye muri gahunda ya Hanga Umurimo kandi batangiye no kuyikoresha icyo bayisabiye, n’ubwo hari abinubira itabagejeje ku byo bateganyaga kugeraho, bitewe no kutabonera igihe inguzanyo bari bizeye.

Uwamahoro Remy utuye mu karere ka Nyamagabe, yari asanzwe agemura imbaho i Kigali. Aho yumviye ibya gahunda ya Hanga Umurimo, yifuje kwagura ibikorwa bye igitekerezo cye kirashimwa na banki imwemerera inguzanyo ya miliyoni 25 yifuzaga mu mezi atatu ashize.

agira ati: “Fina Banki yakiriye umushinga wanjye yabanje kumpa miriyoni 10, ngura imashini eshatu zifashishwa muri ateriye ibaza harimo isatura imbaho n’izoza. Ubu natangiye kwishyura banki, ku buryo mu minsi iri imbere bazampa 15 zisigaye nkabasha gukora uko mbyifuza.”

Remy Uwamahoro yabashije kwiteza imbere abinyujije mu mushinga yatanze muri gahunda ya Hanga Umurimo.
Remy Uwamahoro yabashije kwiteza imbere abinyujije mu mushinga yatanze muri gahunda ya Hanga Umurimo.

Uwamahoro kandi ngo yatanze n’akazi ku bantu benshi, aho akoresha abarenga batanu muri ateriye ye akagira n’abasatura imbaho umunani, bose hamwe bakaba 13.

Uwamahoro yemeza ko zimwe mu mpamvu zituma hari abimwa amafaranga, ari abantu bagiye baka amafaranga y’ikirenga kandi ari abatangizi, abandi ntibabashe kubona ingwate basabwaga no kutagira bumenyi buhagije cyangwa ubuzobere mu byo bifuzaga gukora.

Ati: “Njye natse amafaranga adakabije kuba menshi, kandi nayasabiraga kwagura umushinga nari nsanzwe mfite”.

MarieClaire joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze,

Gahunda ya hanga umurimo ni nziza pee! ariko abantu benshi nta capital bafite. Hagati aho nkibaza ati ese umuntu udafite icyo yaheraho kandi afite umushinga n’iki yafashwa?.

Murakoze ,nimuturangire inzira twacamo kugira ngo twiteze imbere muzadusubize kuri Email.

NSENGIMANA ILDEPHONSE yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka