Huye: Ibiro bya Banki nkuru bizaba byuzuye muri Gicurasi 2013
Ubwo yari amaze gusura inyubako ya Banki Nkuru y’u Rwanda iri kubakwa mu mujyi wa Butare, kuwa kane tariki 06/12/2012, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Madamu Monique Nsanzabaganwa, yatangaje ko iyo nyubako izaba yuzuye muri Gicurasi 2013.
Madamu Nsanzabaganwa yagize ati “muri Gicurasi 2014, Banki Nkuru y’u Rwanda izizihiza isabukuru y’imyaka 50. Hari gahunda y’uko tuzatangira umwaka wa yubile ibiro bya Banki Nkuru biri mu Ntara z’u Rwanda byose byaruzuye, n’iyi y’i Huye irimo.”
Iyi nzu iri kubakwa si ndende cyane kuko hatabariwemo kave (cave), izaba ifite etaji eshatu gusa. Madame Nsanzabaganwa ati “n’ubwo iyi nyubako ari ngufi, irahagije. Ku bw’impamvu z’umutekano, nta wakodesha cyangwa ngo ature hejuru ya banki nkuru. Ni yo mpamvu tutubatse inzu ndende.”
Ubusanzwe, ibiro bya Banki nkuru mu Ntara byifashishwaga nk’ahantu ho gutangira amafaranga. Bwari nk’uburyo bwo kwegereza serivisi Abanyarwanda. Ibi ariko ngo bigiye guhinduka.
Madamu Nsanzabaganwa ati “dufite gahunda yo kuzajya dukora ubushakashatsi, kugira ngo tugire amakuru ahagije bityo tubashe gufata ingamba zikwiye.
Inshingano z’ibiro bya Banki Nkuru mu Ntara rero ziziyongera, kuko buri biro bizajya bigira umuntu wize ubukungu uzajya udufasha mu bushakashatsi bukenewe”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|