Rusizi: Abamurikabikorwa basabye ko imurikagurisha ryajya riba kabiri mu mwaka

Abamurikaga ibikorwa byabo mu imurikagurisha ryaberaga i Rusizi bishimiye uko ryateguwe banasaba ko ubutaha ryajya riba incuro ebyiri mu mwaka kandi mu bihe bitari iby’imvura.

Iri murikagurisha ryasojwe tariki 09/12/2012 ryitabiriwe n’abacuruzi b’ingeri zitandukanye yaba abo mu Rwanda ndetse no mu bihugu duhana imbibe bagera ku 53, amabanki n’ibigo bitanga servise.

Abitabiriye isoza ry'imurikagurisha bifuje ko byajya biba 2 mu mwaka.
Abitabiriye isoza ry’imurikagurisha bifuje ko byajya biba 2 mu mwaka.

Muri uyu muhanngo kandi bamwe mu bamurikaga basuwe n’abantu benshi kandi bakabaha servise nziza bahawe certificate y’ishimwe. Abahawe certificate ni umushinga FHI 360 Roads binyuze mu mashyirahamwe bakorana, Banki ya Kigali na Naivella company ikora ubuvuzi bwa gakondo.

Umwe mu bamurikaga wahawe ijambo yashimiye abateguye iri murikagurisha gusa asaba ko ubutaha ryajya riba nibura 2 mu mwaka kandi mu bihe bitari iby’imvura kuko imvura ibangamira bakiriya babo.

Umunyamabanga nshingwabiorwa w'Akarere ka Rusizi, Ndemeye Arphonsiari, ashyikiriza umwe mu bitabiriye imurikagurisha impamyabumenyi mu gutanga serivise nziza.
Umunyamabanga nshingwabiorwa w’Akarere ka Rusizi, Ndemeye Arphonsiari, ashyikiriza umwe mu bitabiriye imurikagurisha impamyabumenyi mu gutanga serivise nziza.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryagaragayemo udushya dutandukanye, turimo isambusa zikoze mu isambaza, abagurisha ibigori byokeje ariko icyagiriye abarisuraga umumaro cyane ngo imurikabikorwa mu by’ubuhinzi n’ubworozi aho abahinzi basobanukiwe n’imikoranire n’amabanki ubu bakaba bagiye gukorana mu kuvugurura ubuhinzi bwabo bukaba ubw’umwuga.

Umunyamabanga nshingwabiorwa w’Akarere ka Rusizi, Ndemeye Arphonsiari, yashimiye cyane abaje kumurika ibikorwa byabo abasaba kujya barangwa na servise nziza mu kazi kabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu munyamakuru yatubeshe. expo yasojwe le 8 ntabwo ari le9. umunyamabanga nshingwabikora wakarere yitwa Ndemeye Albert ntabwo ari arphonsiari. Ubwo akureze ko wamubeshyeye wabihakana!

hano yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka