Gakenke: Barangije kaminuza banga gusaba akazi

Itsinda ry’abasore n’inkumi 8 barangije kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda banze guhora mu nzira bajya gusaba akazi bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bashinga sosiyete itunganya divayi .

Nyuma yo kubona ko kubona akazi muri iyi minsi bitoroshye, abo ba rwiyemezamirimo bashinze sosiyete bise Food Processing for Sustainable Development Company (FPSC) ikorera mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke.

Bavuga ko buri wese yatangije umugabane w’amafaranga ibihumbi 300 ariko ubushobozi buracyari bukeya bakurikije imishinga bateganya kuzakora.

Munyaneza Jean Noel, umuyobozi wa FPSC atangaza ko sosiyete yatangiye ikora litiro 200 none bageze kuri litiro 1500 kandi bafite intego yo gukora divayi nziza itandukanye n’izindi ziri ku isoko.

Ing. Munyaneza Jean Noel, Umuyobozi mukuru wa FPSC. (Photo: N. Leonard)
Ing. Munyaneza Jean Noel, Umuyobozi mukuru wa FPSC. (Photo: N. Leonard)

Avuga ko bashaka kuzongera ingano ya divayi bakora ku buryo bashobora gusagurira isoko ryo hanze y’u Rwanda kuko bafite ibikoresho by’ibanze bikenewe biboneka mu gace bakoreramo.

Divayi bakora irakunzwe ku isoko ariko bafite ikibazo cyo guhaza isoko kubera igishoro kidahagije ; nk’uko Ing. Munyaneza Jean Noel yakomeje abishimangira.

Ngo urubyiruko rwiga kaminuza rugomba kwiga runatekereza icyo ruzakora rurangije amashuri, ntibatinye gutangirira kuri duke kuko tubageza kuri byinshi.

Iyi sosiyete imaze amezi abiri yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ry’inkera y’imihigo y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ikoresha abakozi bane ku buryo buhoraho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uru rubyiruko ndaruzi cyane ni abasore b’intwari mbasi uhereye bakiga muri ISAE, mukomereze aho kandi n’abandi barebereho.

Ir, Noel BRAVO

SINAYOBYE Ernest yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Aba ba jeunes nta kindi umuntu yababwira usibye "courage" kuko inzira barimo niyo pe! gusa bakeneye gushyigikirwa na Leta kugirango bagere kure hashoboka.

Musoke yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

ndishimye cyane kandi Nyagasani abahe imbaraga n"ubumenyi bwo kumanaginga business yanyu.

yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

it is very interesting to see young graduate who are able to start a small business leading by very few money and self confidence. thank you so much Kigali today for posting this inspiring piece of information. Rwanda is very proud to have you guys. so keep it up.

fils yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

ubundi urubyiruko rurangije za kaminuza abenshi tugira ikibazo cyakazi ariko nibyiza ko dutekereza icyo twatanga kurusha icyo twahabwa murakoze nijye uhagarariye iyi sosiyete ubundi yitwa
FOR-BES Ltd ,dufite gahunda nyinshi kuburyo duteganya guha akazi umwaka utaha aba jeunne byibura 50

Noel yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

rubyiruko mwatekereje neza kandi urubyiruko rwa gakenke tubari inyuma njye niyemeje kwamamaza ibikorwa byanyu ntategereje igihembo ahubwo urugukomeza ubufatante nkurubyiruko ku karere kacu ka gakenke niyemeje kuzajya nsogongera nibura buri munsi kuri iyo divayi

majyambere didace yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

ibi ni intangiriro dufite indi mishinga myinshi kdi nubumenyi burahari. twizeye kugeza igihugu kuri byinshi natwe tukiteza imbere.
the only limit is sky!!

eustache yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

ndi umwe mu ba shareholder bi iyi company.
icyo nababwiracyo ni uko iyi ari intangiriro.
Dufite imishinga myinshi n’ ubumenyi bwinshi butandukanye.
conglatulation MD Jean Marie Noel. keep it up!
the only limit is sky!

eustache yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ibi ni bimwe mubyo gakenke yaburaga mukomeze iyi nzira kdi muyishishikarize n’abandi munafatanya

Eric yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka