Umwe mu bacururiza mu mujyi rwagati wa Huye, Odeta, avuga ko na we ari mu batekewe imitwe, maze bakamusigira amazi. Avuga ko haje umusore w’umusirimu wambaye neza, avuga ko ashaka amavuta yo mu kajerekani ka litiro.
Avuga ko yateruye akajerekani agatereka kuri kontwari, wa muguzi amusaba n’ibiro umunani by’ibirayi bitoranyije. Uyu mubyeyi ati: “Nagiye kumurebera ibirayi nk’uko yari abinsabye maze ndabipima, nkebutse ngo mwereke ko byuzuye, nsanga umuntu yagiye kera, ariko akajerekani k’amavuta gateretse kuri kontwari aho nari nagashyize”.
Yaketse ko wa muguzi yisubiyeho afata ka kajerekani agashyira ku ruhande ariko ntiyagasubiza mu yandi. Nyuma yaho haje undi muntu kugura amavuta, amuha ka kajerekani. Wa muntu yapfunduye akajerekani agira ngo arebe ko gafunze neza, abona bene ka gapapuro kaba kayafunze katariho. Arungurutse mu kajerekani, maze asanga ari amazi yibereyemo.
Uyu mucuruzi avuga ko hari na mugenzi we byabayeho, aho we bamutwaye utujerekani dutatu twa litiro eshanu eshanu, adutwawe n’abasore batatu na bo baribambaye neza.
Uyu mucuruzi na we yamenye ko bamuhangitse amazi ari umucuruzi mugenzi we umuguriye ayo ajya kudandaza, yafungura agira ngo arebe ko amavuta agipfundikiye neza, agasanga akajerekani kuzuye amazi.
Mu gihe cyashize, igihe ku isoko hariho cyane bene ya mavuta yo mu tudebe bita usa (aba yanditseho USA), hari abayazanaga kuyagurisha n’abacuruzi bo mu isoko bayujuje amazi. Bene aba bayahangika bari bazi gukora ku buryo bashyiraho imipfundikizo neza, ku buryo ngo bitari byoroshye kubona ko bahangitse.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mufite umunyamakuru mwiza i Huye