Huye: Umurenge wa Rwaniro ubaye uwa mbere mu gutaha ibiro bya SACCO

Koperative yo kubitsa no kuguriza, Hirwa Rwaniro SACCO yo mu Murenge wa Rwaniro, ni yo yabaye iya mbere mu Karere ka Huye ITASHYE ibiro izajya ikoreramo yiyubakiye. Abakozi bayo bazajya bakorera mu biro byagutse, bavuye gukorera bari baratijwe n’ubuyobozi.

Iyi nyubako yatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012, yuzuye itwaye amafaranga agera kuri miriyoni 23. Arenga icya kabiri cy’aya mafaranga yavuye mu misanzu y’abanyamuryango. Asigaye na yo yakuwe ku mari shingiro y’aba banyamuryango.

Kuba babashije kugera kuri icyo gikorwa babikesha ubufatanye hagati y’abakora akazi ka buri munsi muri iyi SACCO, ubuyobozi bw’umurenge n’inama y’ubutegetsi, Nk’uko perezida w’inama y’ubutegetsi yabivuze.

yagize ati : “Iyi nzu yo gukoreramo ni iyacu. Dukwiye kuyibungabunga. Mbere twari twaratijwe inzu ntoya twakoreragamo, yari ifite ibyumba bibiri gusa byifashishwaga nk’ibiro. Uyu munsi abanyamuryango ba Hirwa Rwaniro Sacco twihesheje agaciro”.

Mutwarasibo afungura ku mugaragaro ibiro bya Hirwa Rwaniro SACCO.
Mutwarasibo afungura ku mugaragaro ibiro bya Hirwa Rwaniro SACCO.

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yibukije abanyerwaniro ko gutaha inzu bidahagije, ahubwo ko bakwiye no kureka kubika amafaranga mu rugo bakayazana kuyabika muri Sacco.

Ati : “Baturage ba Rwaniro, nimukangukire kwizigama aho kugana ku mabanki ari uko mugiye gushaka inguzanyo gusa, kuko burya ziva mu yo muba mwizigamye. Nimukangukire gukora, amasaha yo gukora abe menshi, ayo kujya mu kabari muyagabanye. Ibi bizatuma mubasha kubona amafaranga yo kwizigama”.

Charles Gwizinkindi wari waje gutaha iyi Sacco nk’intumwa y’ikigo cya Leta gishinzwe amakoperative, RCA, yasabye abakozi b’iyi Sacco n’abanyamuryango bayo, gushishikariza n’abandi bantu batarayigana kugana ibigo by’imari.

Ati: “Tuzakomeza guhugura abakozi, ariko inzego za Sacco na zo zizanoze imikorere”.

Iyi koperative yafunguye imiryango mu mpera z’umwaka wa 2010, ariko yatangiye gukora neza mkwezi kwa 02/2011. N’ubwo muri 2011 warangiye iyi SACCO ifite igihombo cy’amafaranga agera ku bihumbi 250, 2012 urangiye ifite inyumgu ya miriyoni 11 n’imisago.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mfite byinsi nibaza mu ino vision 2020 harimo:
 01,amashuri menshi adafite ibikoresho bitari kuri standard ibyo bigatuma nubundi twongera impapuro nyinshi ngo ni diplome abize bakaba benshi jobs nke

 02,bank nyinshi abazibitsamo bake means:

10%bifite
20%bakanya
50%bafata udutabo gusa
20%batabona nayo gufata udutabo
mbega iterambere weeeeeeeeeehhhhhhhhhhhhhhh

 10% bifite
-20%bakanyakanya

ndikuriyoalphonse yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka