Muhanga: Sosiyete y’ubucuruzi yashinzwe n’abavuye mu itorero ijyamo umugabo igasiba undi

Bamwe mu bikorera mu karere ka Muhanga baratangaza ko batibona mu isosiyete y’ubucuruzi yashinzwe muri aka karere, kuko isaba amafaranga menshi kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wayo.

Isosiyete yamaze gushingwa ni “Ijabo Development Company Limited (IDECO)”, yaturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bikorere bo muri aka karere bagize ubwo bari mu itorero i Nkumba mu ntara y’Amajyaruguru.

Abacuruzi batari bake baka bari biyemeje kujya muri iyi sosiyete bakanayitangamo imigabane izasabwa. Mu nama za mbere zakozwe kugira ngo bashinge iyi sosiyete, abantu bitabiraga ari benshi ku buryo hari ubwo buzuraga imyanya y’icyubahiro ya sitade ya Muhanga.

Nyamara nyuma yo kubwirwa umugabane nshingiro wo kwinjira muri iyi sosiyete, abatari bake bagiye bacika intege kuko bumvaga amafaranga ibihumbi 500 ari menshi atabonwa na buri wese.

Mu nama yakurikiyeho yatumijwe kugira ngo abashaka kuba abanyamuryango bemeye imigabane muri iyi sosiyete bayitange, yitabiriwe n’abantu bacye cyane kuko ababashije gutangirana n’iyi sosiyete ari 35 gusa.

Bamwe mu bacuruzi bakorera muri aka karere batangaza ko impamvu batashatse kujya muri iyi sosiyete, ari uko iri gusaba umugabane nshingiro w’amafaranga menshi.

Umwe mu bo baganiriye na Kigali Today washatse ko izina rye titamenyekana kugirango hatazagira ubifata nabi muri bagenzi be, yagize ati: “Ariko babona ibihumbi 500 ari buri wese wapfa kuyabona, bariya mbona baba bashaka ko ibintu byose byiharirwa n’abasanzwe bakize kandi ngo byose biba byaje kugirango tuzamurane”.

Uyu mucuruzi ukorera mu isoko rya Muhanga kimwe n’abandi bagenzi be bavuga kobifuza ko uyu mugabane wasabwe wagirwa muto kugira ngo n’abacuruzi baciriritse babashe kuyinjiramo.

Ariko Narcisse, umwe mu bateguye imikorere y’iyi sosiyete avuga ko impamvu bashyizeho amafaranga menshi ngo ni ukugira ngo umuntu winjiye muri sosiyete agashyiramo umugabane we, ajye abasha kuwukurikirana aho kugirango ashyiremo amafaranga macye ubundi yiyicarire.

Akomeza avuga ko abatabashije kubona aya mafaranga ngo bashobora kwishyira hamwe bakaba bateranya amafaranga maze bakayatangira hamwe.

Iyi sosiyete yatangiranye n’imari shingiro ingana n’amafaranga y’uRwanda asaga Miliyoni 400. Ikaba ishinzwe nyuma y’uko hari iyindi yashinzwe yitwaga SIM ariko ikaza gusenyuka. Abagize iyi nshya basaba ko ubuyobozi bwabafasha iyabo ntibe nk’iyo yasenyutse.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka