Visa irishimira uburyo ikoranabuhanga mu by’imari ryitabirwa mu Rwanda

Ikigo cya VISA International gicuruza ikoranabuhanga mu by’imari kirishimira uburyo abaturarwanda bitabira gukoresha ikoranabuhanga ryo kubitsa, kubikuza, kugura no kohererezanya amafaranga, hakoreshejwe ikoranabuhanga rituma umuntu ntaho ahurira n’amafaranga nk’inoti cyangwa ibiceri.

Ginger Baker, uyoboye VISA International mu Rwanda, arahamya ko u Rwanda ruri mu nzira zo kugera ku bukungu buciritse nk’uko rwabigambiriye mu cyerekezo 2020, kuko ikoranabuhanga mu by’imari ryihutisha iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Igihe VISA International yatangiraga gukorera mu Rwanda mu mwaka ushize, yasanze banki imwe gusa ari yo ifite ibyuma bibitswaho bikanabikurizwaho amafaranga (ATM machines), ariko ubu hari banki eshanu zikoresha ibyo byuma; nk’uko Baker abyishimira.

Avuga kandi ko ba mukerarugendo babarirwa muri 35% baza mu Rwanda, bamaze kwitabira kwishyura bakoresheje ikarita ya VISA , ndetse ku kibuga cy’indege abagenzi bishyura bakoresheje ubwo buryo bw’ikorabuhanga.

Ikarita ya VISA ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga, ku buryo aho umuntu yajya hose ku isi ashobora kugura ibintu na servisi atarinze kwitwaza amafaranga.
Visa International mu Rwanda, ivuga ko ifite inyigo igaragaza ko 50% by’abaturage bafite telefone zigendanwa, bakaba bashobora gukoresha ikoranabuhanga rya VISA mu kubika amafaranga yabo no kuyohererezanya, muri gahunda yiswe M VISA .

Mu Rwanda hari banki eshanu zifite ATM zemera amakarita ya VISA.
Mu Rwanda hari banki eshanu zifite ATM zemera amakarita ya VISA.

VISA yemeza ko imaze guhugura abantu barenga ibihumbi 40 bibwiraga ko nta mafaranga bafite, ku bijyanye no kuzigama ndetse no gukoresha servisi zayo, ku buryo ngo yaberetse ko n’umuntu ufite igiceri cy’100 ashobora gukoresha servisi z’imari akagera kuri za miriyoni.

Kwitabira ikoranabuhanga mu by’imari bituma umuntu azigama umwanya we wo kujya gutonda umurongo muri banki, akirinda gusiganwa n’igihe kuko agenda aho aboneye umwanya hose, haba ninjoro cyangwa mu minsi y’akaruhuko.

Kugendana amafaranga mu mifuka biteza benshi kwibwa kandi ibintu byose bishobora kugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya VISA , gusa ngo harasabwa ubukangurambaga bwinshi.

Umuntu ufite ikarita ya VISA abikuriza amafaranga ahantu hose hari ibyuma bya ATM bya VISA ndetse n’ibya banki zinyuranye bikorana nayo. Hari n’ibyuma bya ATM bimaze gutangira umurimo wo kwakira amafaranga kuburyo umukiriya abitsa amafaranga ye muri banki ntaho ahuriye n’umuntu umuha iyo serivisi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

VISA nitubwire igihe izatangirira gukoresha kwishyura umuntu anyuze kuri internet mu Rwanda

Joel yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka