Tekereza imikino mpuzamahanga ya Olempike i Kigali
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo ibikorwa bya Olempike birusheho kuba mpuzamahanga by’ukuri, bikagera ku migabane yose y’Isi n’abaturage bayo, aho kwibanda mu bice bike by’Isi.
Ibi Minisitiri Mukazayire yabitangaje ubwo yitabiraga ibiganiro ku nsanganyamatsiko igaruka ku hazaza h’umuryango wa Olempike, imbogamizi n’amahame y’iterambere, byabereye mu ihuriro mpuzamahanga ry’Ubukungu rya St. Petersburg 2026 mu Burusiya.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko Afurika ifite ubushobozi n’ubushake bwo kwakira no gutegura ibikorwa bikomeye bya Siporo ku rwego rw’Isi. Yashimangiye ko guhitamo Afurika nk’ahantu ho kwakira amarushanwa mpuzamahanga bitagabanya agaciro kayo ahubwo byagura ejo hazaza h’imikino ku Isi.
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda ari urugero rugaragaza uko Afurika ishobora kwakira neza ibikorwa bya siporo mpuzamahanga, bishingiye ku mikorere inoze, ibikorwa remezo bigenda byiyongera, n’icyerekezo gihamye mu guteza imbere Siporo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|