Rutsiro: Urugaga rw’abikorera rwasimbuje batatu batakiri mu nshingano

Abatorewe gusimbura abatakiri mu nshingano mu rugaga rw’abikorera bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko intego zabo ari ugukora ubuvugizi no guha agaciro ibitekerezo bya buri munyamuryango hagamijwe iterambere ry’urugaga.

Abantu batatu ni bo basimbuwe bitewe n’uko batari bakiboneka ngo buzuze inshingano zabo. Hari uwari visi perezida wa mbere wazamutse mu rwego rw’intara , hakaba n’abajyanama babiri bimukiye mu turere twa Karongi na Rubavu kubera akazi bakora.

Binyuze mu matora, abagize komite z’imirenge bahagarariye abacuruzi bagenzi babo bemeje ko Nsanzineza Ernest aba visi perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro. Nsanzineza yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu ufatika mu rugaga rw’abikorera agendeye ku nshingano nshya yatorewe.

Yagize ati: “Icyo numva ngendereye kuzakora ni ugufasha abantu bose bikorera gusobanukirwa neza icyo bakora kandi bagaha agaciro umurimo bakora kandi noneho bagatinyuka gukorana neza n’inzego za Leta ndetse bagasobanukirwa n’imikoranire yabo n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro”.

Abatowe biyemeje gutanga umusanzu wabo mu mikorere y'urugaga rw'abikorera.
Abatowe biyemeje gutanga umusanzu wabo mu mikorere y’urugaga rw’abikorera.

Majyambere Corneille na we yatorewe umwanya w’ubujyanama muri komite y’akarere. Inshingano ze ni ukugira inama komite no gutanga ibitekerezo mu nama rusange ndetse ngo yiteguye kugira inama abikorera kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo byabo bityo bibashe kumvikana mu nzego zo hejuru.

Majyambere ati: “ikintu nabonye batahaga agaciro ni ikintu cyo kwishyira hamwe, bagahuriza hamwe ibitekerezo byabo kugira ngo Leta ibashe kubumva ndetse ibe yaborohereza kubona inguzanyo”. Undi mujyanama watowe ni uwitwa Karangwa Pierre.

Umukozi w’urugaga uhagarariye abikorera mu karere ka Rutsiro, Barakagendana Sylvestre, yibukije abatowe ko inshingano za mbere bafite ari ukumenyekanisha urugaga mu bikorera ndetse no mu bacuruzi bo hirya no hino mu mirenge hakaba no kubakorera ubuvugizi ndetse no kubagezaho amakuru kugira ngo barusheho kunoza umurimo wabo w’ubucuruzi.

Urugaga rw’abikorera rugira inzego z’ubuyobozi haba ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rw’umurenge. Hari komite nyobozi y’akarere igizwe n‘abantu batatu: perezida, visi perezida wa mbere na visi perezida wa kabiri. Hari abajyanama batorwa hakurikijwe amahuriro, ndetse na komite ku rwego rwa buri murenge igizwe n’abantu batatu.

Urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro rukorana n’abacuruzi 320. Muri bo abamaze gusobanukirwa n’akamaro k’urugaga ndetse bakaba bariyemeje kuba abanyamuryango ni 170.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

congratulation nsanzineza! nkuziho umurava nubunyangamugayo courage!!!

alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Muri abo bari hejuru, mwambwira icyo uwo karangwa yikorera? Ko mperuka nta kazi agira?

Rugero yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

Huuuum! ni uko bimeze, it is good.

Cyunyu yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

ikigaragara ni uko urugaga rumaze kugira ingufu.ni mukomereze ahongaho pee.

yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka