BPR iranyomoza amakuru avuga y’uko yaba iri mu gihombo

Nyuma y’amakuru atazwi inkomoko yayo avuga ko Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) yahombye, ishami ryayo rya Nyanza ryatumyeho abakiriya bayo tariki 12/12/ 2012 babasobanurira ko ibirimo kuyivugwaho ari ibihuha.

Muri iyo nama hari hatumiwemo abakiriya b’imena ba BPR ishami rya Nyanza bayibitsamo kandi bakayibikuzamo ndetse bakaba bayisabamo n’inguzanyo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Mbere yo kugira ibindi byose bikorwa ubuyobozi bwa Banki y’abaturage y’u Rwanda ishami rya Nyanza bwabanje guhumuriza abo bakiriya bubasobanurira ko amakuru arimo acicikana ari ibihuha.

Mu kubibumvisha ndetse rimwe na rimwe bakanifashisha imibare igaragaza uko bahagaze mu birebana n’umutungo bagiye bagaragaza ko amashami ya Banki y’abaturage mu Rwanda ahagaze neza ndetse akaba yunguka mu buryo bubashimishije.

Bifashishije urugero bagize bati: “Mu mwaka ushize wa 2011 Banki y’abaturage y’u Rwanda ishami rya Nyanza yungutse miliyoni 215 mu gihe hari hitezwe miliyoni 134 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Ubuyobozi bwa BPR ishami rya Nyanza busobanura ko bitangaje cyane kubona bunguka ariko abantu babifitemo inyungu zabo bwite bagakwirakwiza ibihuha ngo yarahombye abandi ngo yaribwe kandi nta makuru na mba bafite ku nyungu bagenda babona.

Abavuga muri rusange ko ibintu bitameze neza mu mashami ya BPR ngo buririye ku igabanuka ry’umuvuduko wabayeho mu mitangire y’inguzanyo.
Iryo gabanuka naryo ryasobanuriwe bakiriya muri ubu buryo: “Twari tumaze igihe kinini dutanga inguzanyo hanyuma tugabanya umuvuduko ariko ubundi nta bibazo by’igihombo twagize cyangwa kwibwa kwabayeho”.

Habayeho kandi ihindagurika mu buyobozi bukuru bwa BPR ariko ntibwagize icyo buhungabanya ku mikorerere; nk’uko Aimable Mumararungu ushinzwe iterambere ry’amashami n’udushami twa BPR yabihamirije abakiriya bayo bo mu karere ka Nyanza.

Bamwe mu bakiriya basobanurirwaga uko Banki y'abaturage y'u Rwanda mu ishami rya Nyanza byifashe ( Photo: Jean Pierre T.)
Bamwe mu bakiriya basobanurirwaga uko Banki y’abaturage y’u Rwanda mu ishami rya Nyanza byifashe ( Photo: Jean Pierre T.)

Nyuma y’ibisobanuro byinshi byahawe, abakiriya ba BPR ishami rya Nyanza bari bamaze iminsi bakurwa imitima n’ibihuha bagaragaje ko imitima yabo noneho yongeye gusubira mu gitereko bakaba biteguye gukomeza gukorana n’iyo banki nk’uko byari bisanzwe.

Murekezi Olivier ni umwe muri abo bakiriya avuga ko yiteguye kugeza ku bandi amakuru y’impamo ashingiye ku bisobanuro bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Banki z’abaturage mu Rwanda.

Yagize ati: “Iyo nza kuba uwo kwikuriramo akange karenge mba naragiye kera ariko twategereje ko ubuyobozi bwa Banki y’abaurage y’u Rwanda igira icyo ibivugaho hanyuma natwe tukabona kugira icyo dukora” .

Icyakora ku rundi ruhande banenze uburyo amashami ya BPR atangamo servisi mu gihe cyo kwaka inguzanyo cyane cyane muri aya mezi ashize yabanjirije ibyo bita ko ari ibihuha.

Umwe muri abo bakiriya yagize ati: “hari amakosa bagira yo kudahakanira umuntu ngo amenye ko yimwe inguzanyo ahubwo bakagusiragiza bagenda bagutuma impapuro zitandukanye wajya kubona ugasanga ku munota wanyuma bakwimye inguzanyo”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi abdallah nawe wari muri iyo nama yishimiye ibyo Banki y’abaturage y’u Rwanda imaze kugeraho bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage izamura ubukungu bwabo.

Yagize ati: “Izina mufite rituma abaturage babibonamo kuko abandi biyita andi mazina ariko mwe kuba mwariyise Banki y’abaturage y’u Rwanda bifite icyo bisubanuye kuri bo”.

Banki y’abaturage y’u Rwanda kugeza ubu ifite abakiriya bangana na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 barimo abakoresha amakarita y’ibyuma bya ATM bangana n’ibihumbi 150 n’abandi bangana n’ibihumbi 160 bakoresha uburyo bwa Mobile Banking.

Muri rusange amashami yayo ni 190 akaba ari hirya no hino mu guhugu cyose cy’ u Rwanda mu buryo bwegereye abaturage.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka