Ngoma: Imodoka za express ziragawa gutanga serivise mbi

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda kurushaho kunoza imitangire ya service mu kazi kabo, imodoka za express zikorera mu karere ka Ngoma ziranegwa ko umuco wo gutanga service zitanoze umaze kuzibamo karande.

Gukereza abagenzi, konona imizigo y’abagenzi, guhungabanya umugenzi igihe aje abagana nibyo abagenzi binubira bavuga ko byakosorwa.

Umugenzi wavaga Rusumo yerekeza i Kigali ubwo yavuganaga n’itangazamakuru rimusanze muri gare ya Ngoma yatangaje ko service ya agence zitwara abantu muri aka karere zikwiye guhinduka kuko zibangamiye cyane abagenzi.

Yagize ati “Mu nzira zigenda zitoragura abagenzi yewe niba ari express sinzi rwose. Niba byarabananiye ni bareke gusebya izina bavemo bitwe twegerane kuko iyo bashutse umugenzi ngo ni express bagakora ibintu nk’ibi biba ari akarengane rwose.”

Ikindi ngo ni uburyo iyo ufite umuzigo bawupakira nabi bimwe bakabica bitewe nuko baba bagira vuba ngo bajye gutanguranwa abagenzi. Ikibazo nacyo kiza muri uko gutanguranwa abagenzi ngo usanga umugenzi bamurwanira maze bakamubuza umutekano ku buryo bubangamye.

Ikibazo cyo kugira abagenzi bake nacyo ngo ni intandaro yo kwica gahunda kuko bazijyanamo ubusa bahomba.
Ikibazo cyo kugira abagenzi bake nacyo ngo ni intandaro yo kwica gahunda kuko bazijyanamo ubusa bahomba.

Uhagarariye Sotra Tours muri gare ya Ngoma, Hategekimana David, ahakana ko imodoka za express zikereza abagenzi ndetse ko n’umushoferi ugaragaweho ko atinza abagenzi muri gare abihanirwa.

David yemera ko hari abakiriya baba bahamagaye bari mu mayira maze mu rwego rwo kubafasha bagera aho bari bakabatwara bityo we ngo akaba abona atari bibi ahubwo ari ugufasha abakiriya babo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, we asanga gutinza umugenzi wakwishyuye mbere ukamukereza ku isaha yanditse kuri tike wamuhaye ari ukumuhohotera.

Ubwo yabazwaga ku kigiye gukorwa ngo ako karengane gacike, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize ati “Nibiyubahe babe inyangamugayo kuko aho abagenzi bazagaragaza ko bakerezwa na express zitubahiriza igihe tuzabakosora nibanga tubahane.”

Agence zitwara abantu za Express zikorera mu karere ka Ngoma ni Sotra Tours, Stella Express, International Express na Matunda Express.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko siko base batanga service mbi. Nka Matunda Express igerageza gufata abagenzi neza Pe! n’uko umukobwa aba umwe agatukisha bose ariko bazegere Matunda Ibabwire ibanga ikoresha mu kwakira abagenzi neza

rwasa yanditse ku itariki ya: 26-12-2012  →  Musubize

Reka mbagire inama, izi agence nizireke kurwanir abagenzi, ahubwo zicare zijye inama, zigabane amasaha ukuntu zikurikirana gupakira, umugenzi uje ku isaha iyi n’iyi bamubwire ko ajyana na agence iyi, amasaha y’umunsi bakurikirane kuva mu gitondo kugeza nijoro. Ubwumvikane ni ingenzi

dativa umurerwa yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ibyobyo abakorera ingendo muri iriya region baragowe. Gake nabashije kuhagenda, nasanze nta disipuline irangwa mu bashoferi, kdi nta BUS N’IMWE, ibasha guhagurukira isaha yagenwe. Leta nidufashe nahubundi abagenzi turaharenganira kdi tuba twishyuye ama frw yatuvunnye tuyashaka. Nari narabuzer aho mbivugira, nshimiye kigalitoday!

Mahoro epimaque yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka