Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe abikorera
Kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012, uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe sosiyete y’ishoramari ya RTI (Rwanda Tea Investiment). Ihererekanya bubasha hagati ryakozwe ya NEAB yari ifite urwo ruganda mu nshingano zayo na RTI yaruguze.
Agashya RTI ifite ni uko ifatanyije na company y’abahinzi b’icyayi STT (Shagasha Tea Trading) iyobowe na Karamaga Francois, aho ngo bazigishwa uburyo bugezweho bwo guhinga icyayi no kukibyaza umusaruro.

Ikindi n’uko nyuma y’imyaka irindwi RTI imigabane yayo izayegurira abo bahinzi b’icyayi bibumbiye muri STT dore ko ngo bazaba barabigishije ubumenyi bwinshi. RTI ifite 60% by’imigabane, STT ifite 30% naho Leta yasigaranye 10%.
Iyi sosiyete yaguze uruganda rwa Shagasha n’iyo mu Bwongereza ikaba iheruka no kugura uruganda rutunganya icyayi rya Murindi muri gahunda ya Leta yo kwegurira inganda abikorera.

Muri uwo muhango w’ihererekanyabubasha, NEAB yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, Kanyankore Alexis naho ku ruhande rwa RTI hari David Knopp uyikuriye RTI muri Afrika ari kumwe na Sanjay Kumar uyikuriye mu Rwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|