Inyange yashyize ku isoko Jus nshya n’imashini y’amata itemberezwa

Uruganda inyange rwashyize ku isoko umutobe witwa Cocktail juice, ukozwe mu mvange y’amatunda, amaronji n’inanasi, ndetse n’imashini zishyirwamo amafaranga guhera ku giceri cy’100, zigatanga amata, zikazajya zitemberezwa mu baturage hirya no hino mu gihugu.

“Uyu mutobe ushobora kuzagurwa cyane kurusha indi, kuko umuntu ukunda imwe mu mbuto eshatu ziwugize cyangwa se uzikunda zose, azitabira kuwugura”; nk’uko Sudadi Kayitana, umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange yatangaje.

Yavuze kandi ko itandukaniro ry’uwo mutobe n’indi, ari uko wo ufite vitamine nyinshi kurusha indi mitobe, kuko ukozwe n’imbuto zitandukanye.

Inyange ivuga ko igiciro cy’amafaranga 550 kuri uwo mutobe uri mu icupa rya mililitiro 500, kidahanitse ugeranyije n’akamaro ka vitamin z’imbuto ziwukoze.

Uru ruganda rurateganya no gushyira mu icupa rya litiro imwe uwo mutobe wa cocktail, ukazajya umara igihe kingana n’umwaka utarangirika, mu gihe uwo mu icupa rya ml 500, wo udashobora kurenza amezi atatu, nk’uko Kayitana yasobanuye.

Iyi mahibi ifite ahantu useseka igiceri cy'ijana ugatega agakombe ikaguha amata.
Iyi mahibi ifite ahantu useseka igiceri cy’ijana ugatega agakombe ikaguha amata.

Tariki 16/12/2012 kandi Inyange yatangije imashini nshya (milk dispenser) zigurisha amata mu baturage ku giciro cy’amafaranga 450 kuri litiro, zikazajya zunganira izindi zisanzweho zitimukanwa, ziri mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali n’indi mijyi imwe n’imwe yo mu Rwanda.

Irakoze Ines, utuye mu Gatenga, yavuze ko yashimye iki gikorwa cyo gutembereza imashini zitanga amata mu ma karitsiye (quartiers), aho avuga ko benshi bashobora kwitabira kunywa amata bagakira indwara zituruka ku mirire mibi.

Abandi baganiriye na Kigali Today, bashima ibicuruzwa by’Inyange ko bifite ubuziranenge bwuzuye, kandi bikaba biryoshye, ariko bagasaba ko byagurishwa ku giciro cyoroheye buri wese, kandi bikagera hose mu gihugu.

Prof. Nshuti Manasseh, uhagarariye sosiyete Crystal ventures ihuje ibigo bitandukanye birimo n’uruganda Inyange, yavuze ko byagorana kugabanya ibiciro by’imitobe, bitewe no guhenda kw’imbuto ikorwamo hamwe n’uburyo bwo kuyitunganya.

Uhagarariye sosiyete Crystal ventures ihuje ibigo bitandukanye birimo n'uruganda Inyange yerekana uko imashini ya Milk Dispenser ikoreshwa.
Uhagarariye sosiyete Crystal ventures ihuje ibigo bitandukanye birimo n’uruganda Inyange yerekana uko imashini ya Milk Dispenser ikoreshwa.

Yasobanuye ko ikibazo cy’ibiciro by’amata, cyo cyatangiye gukemuka, kuko ubu umuntu ashobora kugura amata y’Inyange, guhera ku giceri cy’ijana baseseka mu mashini zigatanga amata ajyanye n’icyo giciro.

Uruganda Inyange rwongerera agaciro amazi n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikavamo ibinyobwa birimo amazi, imitobe ikozwe mu mbuto zitandukanye, amata ndetse n’imvange y’amata n’umutobe yitwa yoghurt.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka