Rusizi: Imisoro yinjizwa ni mike ugereranyije n’ibikorwa bihakorerwa

Umuyobozi w’a karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arahamagarira ba rwiyemeza miririmo batsindiye kwishyuza imisoro muri ako karere gukora iyo bwabaga kugira ngo hagaragare umusaruro ushimishije.

Mu nama yamuhuje n’abakozi b’inzego zitandukanye harimo abashinzwe kwakira imisoro n’amahoro, tariki 18/12/2012, umuyobozi w’a karere ka Rusizi yagaragaje ko imisoro yinjizwa muri ako karere idahagije ukurikije imirimo igakorerwamo.

Rwiririza Gashango waje ahagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro muri Rusizi na Nyamasheke yavuze ko iyo imisoro n’amahoro itabonetse bidindiza ubukungu bw’igihugu.

Avuga ko buri wese agomba kwitabira gusora akurikije ibikorwa akora kugira ngo Abanyarwanda babashe kugera ku kigero cyifuzwa cyo kwihaza mu mafaranga gutunga igihugu hatiyambajwe amahanga.

Ibyo ngo bishobora kuba biterwa na magendo zihakorerwa cyangwa se intege nke ku bashinzwe kwaka imisoro.

Abitabiriye inama biyemeje gukora cyane ngo abakwepa imisoro nabo basoreshwe.
Abitabiriye inama biyemeje gukora cyane ngo abakwepa imisoro nabo basoreshwe.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje zimwe mu mbogambizi zituma imisoro itaboneka neza harimo kutamenya abacuruzi basoreshwa cyane cyane ko abaturage benshi bafungura ibikorwa ariko bagakora badasora ndetse n’aho bakorera ntihamenyekane.

Biyemeje ko bagiye kureba abadasora kandi ibikorwa byabo bigomba gusora amafaranga akajya mu isanduku ya Leta ikindi nuko abo bose banga kwimenyekanisha bagomba guhanywa kuko abenshi bakora badasora.

Akarere ka Rusizi kari mu turere dukize kubera imirimo y’ubucuruzi ihakorerwa cyane cyane ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko ako karere gafite imipaka ine ikorerwamo ubucuruzi: Rusizi ya mbere n’iya kabiri, Kamanyura na Ruhwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka