U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu kwegereza ibigo by’imari abaturage

Madamu Monique Nsanzabaganwa, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, atangaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwegereza ibigo by’imari abaturage, nk’uko yabivugiye mu ntara y’Amajyepfo, kuwa Kane w’iki cyumweru.

Madame Nsanzabaganwa yari yiabiriye inama yari yatumijwemo abafite uruhare mu gutuma gahunda ya Hanga umurimo igenda neza mu Ntara y’amajyepfo. Yavuze ko u Rwanda rukurikiye Afurika y’Epfo kubera ibigo bya SACCO byatangijwe n’bwo yemeza ko bitari byoroshye.

Ati: Twatangiye za Sacco Ikigega cy’amafaranga cy’isi (IMF) na Banki y’isi baturwanya, nyamara aho twamariye kuzishyiraho, abatuye mu byaro bya kure batabashaga kuba babona ibigo by’imari babitsamo cyangwa bakamo inguzanyo ku buryo buboroheye byarabashobokeye.

Aho za Sacco zo mu Mirenge zitangiriye gukora, ku Mirenge 416 igize u Rwanda, 52% ifite ikigo cy’imari kimwe rukumbi, ari cyo Umurenge SACCO. Ibi kandi ngo byatumye n’andi mabanki abona ko mu byaro hari abakiriya, ku buryo zisigaye zirwanira gukorana n’izi SACCO.

Ikindi cyo kwishimirwa, ni uko 70% bya za SACCO zo mu Mirenge zisigaye zihagije ku buryo zitagikeneye inkunga ya Leta. Hari na gahunda y’uko mu 2014 y ‘uko mafaranga Leta izaba igitanga muri za SACCO, nk’uko Nsanzabaganwa yakomeje abitangaza.

Icyakora za SACCO z’Imirenge ziracyiyubaka, kuko hari izigikorera mu mazu zakodesheje. Ikindi kandi muri SACCO 416 ziri mu Mirenge yo mu Rwanda 406 ni zo zonyine zamaze kubona ububasha busesuye.

Gusa hari za Sacco zo mu Mirenge zarazwe imyenda ya za CAPEC, ku buryo kuba hari abatarishyura bituma zigaragara nk’izifite amafaranga menshi ataragaruzwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka